Lewis Hamilton, umwe mu batwaye imodoka za Formula One bubashywe cyane ku Isi, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kwanga kugira icyo atangaza ku makuru amaze iminsi acicikana amuhuza n’umunyamideli n’umukinnyi wa filime Kim Kardashian.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Hamilton yabajijwe niba koko hari umubano wihariye uri hagati ye na Kardashian. Icyakora, yasubije mu magambo agaragaza ko atifuza kubivugaho byinshi, agira ati: “Ubuzima bwanjye bwite si ikintu nkunda gusangiza buri wese. Hari ibyo mpitamo kugumana.”
Aya magambo ye yahise arushaho kongera amatsiko mu bafana be no mu bakurikiranira hafi ubuzima bw’ibyamamare, cyane cyane ko amaze igihe agaragara hafi ya Kim Kardashian mu bihe bitandukanye. Aba bombi baherutse no kugaragara bari kumwe mu birori by’umukino wa nyuma wa Super Bowl, ibintu byatumye benshi bakeka ko umubano wabo ushobora kuba wararenze ubucuti busanzwe.
Amakuru aturuka mu bantu begereye aba bombi avuga ko bamaze iminsi bagirana ibiganiro bya hafi kandi bakunze kugaragara basangira cyangwa bari mu birori byihariye. Nubwo bimeze bityo, nta n’umwe muri bo uratangaza ku mugaragaro niba bakundana cyangwa niba ari inshuti zisanzwe.
Lewis Hamilton asanzwe azwiho kurinda cyane ubuzima bwe bwite, aho kenshi yirinda kuvuga ku rukundo rwe mu itangazamakuru. Ibi bituma buri gihe havuka inkuru nyinshi zimuvugwaho, ariko we agakomeza guhitamo gutuza no kudaha agaciro ibivugwa byose. Ku rundi ruhande, Kim Kardashian na we ni umwe mu bagore bakurikirwa cyane ku Isi, ku buryo buri kintu cyose akora gihita gikurura amaso y’itangazamakuru.













