Umusore w’icyamamare muri Formula 1, Lewis Hamilton, ari mu bihe by’agahinda gakomeye nyuma y’uko imbwa ye y’inkoramutima Roscoe yitabye Imana. Imbwa ye Roscoe yari imaze iminsi itatu mu bitaro, aho yari iri muri coma, bituma benshi mu bakunzi ba Hamilton n’abafana ba Formula 1 bagira mu gahinda gakomeye.
Roscoe ntiyari imbwa isanzwe, ahubwo yari inshuti y’akadasohoka ya Hamilton kuva mu myaka yashize. Uyu mwanya wo kubura Roscoe wababaje cyane uyu mukinnyi ukomoka mu Bwongereza kuko yayifataga nk’umuryango we. Roscoe yari imbwa ikundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho yari ifite abasaga miliyoni imwe bayikurikiraga.
By’umwihariko, Roscoe ntiyaryaga inyama; yari imbwa vegan, ikaba ari kimwe mu byayihinduraga idasanzwe. Iyo Hamilton yagendaga mu bihugu bitandukanye mu mikino ya Formula 1, Roscoe ntiyasibaga kumuherekeza, ikaba yarabaye ikimenyetso cy’uruhande rw’undi mu buzima bwa Hamilton uretse ibyo ku kibuga.
Abafana n’inshuti za hafi za Hamilton bamwoherereje ubutumwa bw’ihumure n’inkunga, benshi bakamushimira uburyo yakundaga Roscoe byimazeyo. Kuri Hamilton, Roscoe ntiyari imbwa gusa, ahubwo yari “umuryango, inshuti, umukunzi ukomeye”.
Uyu mubabaro uragaragaza ukuntu urukundo hagati y’umuntu n’inyamaswa rushobora kuba rukomeye, kandi Hamilton yashimangiye ko azahora yibuka Roscoe nk’umwe mu bagize urugendo rwe rwose, haba mu mibereho isanzwe ndetse no mu marushanwa ya Formula 1.
