Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye, hakomeje kuvugwa ibihuha byโuko Cole Palmer yaba atishimiye uko ibintu bimeze muri Chelsea, ndetse ko yaba ari gutekereza kujya muri Manchester United. Ibi byateje impaka nyinshi mu bakunzi bโumupira wโamaguru, byโumwihariko abafana ba Chelsea nโaba Man United. Gusa, umutoza Liam Rosenior yateye utwatsi ayo makuru ayita ibihuha bidafite ishingiro.
Mu kiganiro yagiranye nโitangazamakuru, Rosenior yavuze ko Cole Palmer yishimiye cyane kuba ari muri Chelsea. Yagize ati: โPalmer arishimye hano, ni byo. Ni umukinnyi tudashobora gutakaza, kandi ibyo bavuga byose ni ibinyoma.โ Yongeyeho ko nta kibazo na kimwe kiri hagati yโumukinnyi nโikipe, ndetse ko inkuru zose zivuga ko yaba atishimiye aho ari zidafite aho zishingiye.
Uyu mutoza yasobanuye ko Cole Palmer ari umwe mu bakinnyi bafitiye Chelsea akamaro kanini, haba mu mikinire ye ku kibuga no mu mwitwarire ye hanze yacyo. Yagize ati: โCole ni umukinnyi udasanzwe. Ibihuha byo kumvikanisha ko adatuje cyangwa ko ashaka kugenda si ukuri, nta nโimpamvu yo kubigarukaho.โ
Rosenior kandi yavuze ko nta mpamvu nโimwe yatuma ubuyobozi bwa Chelsea busohora itangazo ryihariye ribyemeza, kuko ibyo kuvuga ko yaba agiye kujya muri Man United ari ibintu bidashoboka kandi byazanywe nโabantu badafite amakuru yโukuri. Yasoje avuga ko ayo makuru yaturutse ahantu hatazwi, kandi ko ari ibinyoma.
Aya magambo Roseniorย yatangaje yaje ahumuriza abafana ba Chelsea, bagaragaje ko Cole Palmer akomeje kuba umwe mu nkingi za mwamba zโiyi kipe, kandi ko azakomeza kuyifasha mu ntego zayo zโigihe kizaza.















