Umuhanzi w’icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lionel Richie, yahishuye amakuru atigeze amenyekana ku buzima bw’inshuti ye magara nyakwigendera Michael Jackson, amugaragaza nk’umuntu wagiraga ikibazo cyo kutiyitaho mu isuku. Mu gitabo gishya yanditse yise “Truly”, Richie w’imyaka 76 y’amavuko yavuze ko hari ubwo Michael Jackson yagaragaraga afite umwanda ndetse agahorana impumuro itari nziza, ibintu byatunguye abakunzi benshi b’uyu muhanzi wigeze kwitwa “Umwami wa Pop.”
Nk’uko abivuga, igihe Jackson yari akiri kumwe n’umuryango we, by’umwihariko yitabwaho na nyina n’abavandimwe, nta kibazo cy’isuku cyamugaragaragaho.
Ariko ubwo yatangiye kwibana wenyine, byamugoye cyane kwita ku mibereho ye ya buri munsi, bigatuma hari igihe atambara imyenda isukuye cyangwa akagira impumuro mbi.
Lionel Richie yavuze ko we na Quincy Jones bakundaga gutebya, bamwita izina rya “Smelly”, risobanura umuntu ufite impumuro mbi. Nubwo byafatwaga nk’urwenya, ngo byari uburyo bwo kumwibutsa ko hari ubwo atari kwiyitaho nk’uko bikwiye. Michael Jackson, ngo ntabwo yabifata nabi, ahubwo ntiyabyumvaga mu kinyabupfura yabwirwagamo, agaseka nk’uwumva ko ari igice cy’ubucuti bwabo bari gutebyamo.
Aya makuru yashyizwe hanze na Lionel Richie yakomeje gutungura benshi kuko Jackson yari azwi nk’umuntu wigaragaza mu buryo bw’imyambarire, imbyino n’umuziki udasanzwe, akagira isura y’icyitegererezo ku Isi yose.
Richie ariko yasobanuye ko atabivuze agamije kumusebya, ahubwo ashaka kwerekana ko n’ubuzima bw’ibyamamare bugizwe n’intege nke z’abantu basanzwe.
Igitabo “Truly” cyahise gitangira guhabwa igikundiro muri Amerika, cyongera gutera impaka ku buzima bwite bwa Michael Jackson, wagiye asiga amateka akomeye mu muziki n’imyidagaduro mpuzamahanga.
