Manchester United yatangaje ko myugariro wabo, Lisandro Martínez, yagize imvune ikomeye aho yangije ACL (Anterior Cruciate Ligament), imvune ikunze kuba ikibazo gikomeye ku bakinnyi b’umupira w’amaguru.
Mu itangazo ryasohowe n’ikipe, bavuze bati: “Isuzuma ry’imvune rirakomeje kugira ngo hamenyekane uburyo bukwiye bwo kwivuza ndetse n’igihe ntarengwa cyo kumusubiza mu buzima busanzwe.”
Iyi mvune ni igihombo gikomeye ku ikipe ya Manchester United, cyane ko Martínez yari umwe mu bakinnyi bafatiye runini iyi kipe, cyane cyane mu mutima w’ubwugarizi.
Uyu mukinnyi w’imyaka 26 amaze igihe agorwa n’imvune zitandukanye, aho no mu mwaka wa 2023 yagize ikibazo cy’imvune cyatumye amara igihe kinini hanze y’ikibuga.
Lisandro Martínez yagarutse vuba mu kibuga nyuma yo gukira imvune yari yaramuzengereje, ariko n’ubu amahirwe yo kongera gukina muri uyu mwaka w’imikino ashobora kuba macye cyane bitewe n’ukuntu iyi mvune ya ACL isaba igihe kirekire cyo gukira.
Abenshi mu bakinnyi bahuye n’iyi mvune basaba amezi hagati y’atandatu n’icyenda kugira ngo bongere gusubira mu kibuga.
Abafana ba Manchester United bagaragaje akababaro kabo nyuma yo kumva aya makuru, bakaba bari gutanga ubutumwa bwo kumuha imbaraga no kumwifuriza gukira vuba. Ni inkuru ibabaje kuri we ndetse no ku ikipe ye, ariko abafana bizeye ko azagaruka ari umukinnyi ukomeye kurusha uko yari ameze mbere.