Live kuri Stade Amahoro imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame U Rwanda Runganyije 0-0 na Nigeria.
Ni umukino w’umunsi wa Kabiri{2} Mw’itsinda D mugushaka Tickets yo kujya mugikombe cya Africa kizaba Umwaka utaha{2025} Kikazabera muri Morocco. Umukino Waranzwe namakosa menshi kumpande zombi.
Ni umukino Waranzwe no Kwigaragaza k’umuzamu w’U Rwanda NTWARI Fiacre wakuyemo imipira itandatu Yabazwe yagombaga kuvamo Ibitego.
Umukino Urangiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame Yashimiye abitabiriye kureba umukino ndetse no gushyigikira ikipe y’U RWANDA Amavubi muri rusange.
Kumunsi wa kabiri (2) Nigeria iyoboye Itsinda namanota 4 mugihe U Rwanda ari Urwa 2 namanota 2 mugihe bagitegereje umukino uhuza Libia na Benin.