Ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza yanze ku mugaragaro icyifuzo cya miliyoni €67.5 cyatanzwe na FC Bayern Munich yo mu Budage, yari ishishikajwe no gusinyisha umunya-Colombia Luis Diaz. Uyu mukinnyi w’imyaka 27 ari mu biganiro n’abamuhagarariye ku bijyanye n’ejo he hazaza, dore ko na FC Barcelona yo muri Espagne imushaka.
Luis Diaz, wari winjiye muri Liverpool muri Mutarama 2022 avuye muri FC Porto yo muri Portugal, amaze kwigaragaza nk’umwe mu nkingi za mwamba mu busatirizi bwa Slot Arne.
Ibi byatumye ahabwa agaciro kadasanzwe n’abayobozi b’iyi kipe, aho badashaka kumureka ku giciro cyose kiri munsi y’agaciro bamubonamo.
Amakuru aturuka mu binyamakuru byo mu Bwongereza avuga ko Liverpool ibona ko Diaz afite agaciro kari hejuru cyane y’ayo mafaranga Bayern yatanze.
Bavuga ko nibura Liverpool yatekereza kumurekura ari uko habayeho ibirenze miliyoni €80, cyangwa se hakaba hiyongereyeho ibindi byasabwa mu masezerano nk’amafaranga y’inyongera bitewe n’imyitwarire ye.
Luis Diaz, ubusanzwe azwiho ubuhanga mu gutera imbere ku ruhande, ubuhanga mu kurwana ku mupira no gutsinda ibitego bikomeye, ni umwe mu bakinnyi barimo gushakishwa cyane ku isoko ry’iyimikino y’impeshyi ya 2024/2025. Gusa Liverpool isa n’iyafunze urugi, igaragaza ko atari umukinnyi wacuruzwa muri iyi mpeshyi, nubwo ibitekerezo bya Diaz byamaze gutangira kujya ku rundi ruhande.
Biracyategerejwe kureba niba Bayern cyangwa Barcelona bazongera ibiciro, cyangwa se niba Liverpool izahindura umwanzuro wayo mu minsi iri imbere.

