Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ku mugaragaro ko Lt Gen Innocent Kabandana yatabarutse mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru. Yaguye mu Bitaro bya Gisirikare by’i Kanombe aho yari amaze iminsi ari kwivuriza indwara yari amaranye igihe.
Lt Gen Innocent Kabandana yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi. Yaguye muri Turkia aho yari amaze igihe yivuriza.
Amakuru y’urupfu rwe yashyizwe ahagaragara n’itangazo ryasohowe n’Ubuyobozi bukuru bwa RDF, ryemeza ko uwo muyobozi mukuru w’ingabo z’u Rwanda atakiri mu mubare w’abazima.
Lt Gen Kabandana yari umwe mu basirikare bakuru bafite amateka akomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu, ndetse akaba yarabaye intangarugero mu buyobozi no mu murimo wo kubaka ubushobozi bw’ingabo.
Abamuzi bamurangaga nk’umusirikare w’umuhanga, udakunda amagambo menshi ahubwo uharanira gukora neza ibyo ashinzwe.
RDF yavuze ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye ku ngabo z’igihugu muri rusange, ndetse isaba Abanyarwanda bose kumusabira no gukomeza gushyigikira umuryango we mu bihe bikomeye urimo kunyuramo.
Amakuru ajyanye n’imihango yo kumusezeraho bwa nyuma azatangazwa mu gihe kitarambiranye, nk’uko RDF yabivuze. Abenshi mu basirikare n’abaturage bakomeje kugaragaza ko bazahora bamwibuka nk’intwari yitangiye igihugu.
