Lieutenant General Pacifique Masunzu yimanukiye ubwe wenyine ayobora imirwano ingabo ze zari zihanganyemo n’iz’umutwe wa M23 muri teritware ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nubwo yari yaje gufasha ingabo ze, birangiye zitsinzwe zikava mu bice zimwe zari zifitemo ibirindiro, nk’uko amakuru aturuka muri kariya gace abivuga.
Iyo mirwano yabaye ku cyumweru tariki ya 18 Gicurasi 2025, ikaba yarabereye mu gace ka Buleusa no mu nkengero zako.
Amakuru yizewe agera kuri MCN yemeza ko imirwano yari ihuje abarwanyi ba M23 n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), zifatanyije n’inyeshyamba za FDLR, ingabo z’u Burundi ndetse na Wazalendo.
Izi ngabo zari zikomandwa na Lt Gen Masunzu ubwe wari uvuye i Kisangani, ariko zatsinzwe bikomeye zinamburwa ibice nka Buleusa n’ahazengurutse ako gace.
Urugendo ruvuye i Kisangani kugera Walikale ruri hagati y’ibirometero byinshi, ariko Masunzu yafashe icyemezo cyo kumanuka ku rugamba kugira ngo ahe ingabo ze imbaraga no kuzereka ko abayoboye ari kumwe na zo. Nubwo yari afite intego nziza, umutwe wa M23 wamweretse ubukana bwinshi, watsinda izo ngabo akanazisubiza inyuma.
Lt Gen Masunzu ni umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za FARDC, akaba ayoboye zone ya gatatu y’izo ngabo, kuva mu mpera za 2024.
Mbere yaho, yari ayoboye zone ya kabiri ifite icyicaro i Lubumbashi. Zone ya gatatu ayoboye ubu ifite icyicaro i Kisangani, aho yavuye yerekeza Walikale.
Si ubwa mbere Lt Gen Masunzu ajya ku rugamba ingabo ze zitsindwa. No mu kwezi kwa Gashyantare 2025, yari yagiye i Bukavu ariko na bwo ingabo ayoboye zatsinzwe na M23, uyu mutwe unafata umujyi wa Bukavu, bituma Masunzu yisubirira i Kisangani ndetse bivugwa ko bamwe mu basirikare be bahungiye i Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Iyi mirwano yongeye gukara i Walikale ndetse no mu bindi bice bya Kivu y’Amajyepfo, mu gihe hari agahenge impande zombi zari zemeranyijeho mu biganiro byabereye i Doha, muri Qatar.
Muri iki gihe, ibiganiro bigamije amahoro birakomeje i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bihurijemo intumwa za Leta ya Congo Kinshasa n’u Rwanda. Intego ni ugushakira amahoro arambye uburasirazuba bwa Congo no kugabanya ubushyamirane hagati y’ibi bihugu.
Mu gihe ibiganiro bigikomeje, umutwe wa M23 ukomeje kugaba ibitero ugana kuri centre y’ubucuruzi ya Walikale, aho wari warigeze kuyifata mbere ukayisohokamo bitewe n’ibiganiro wari wemeranyijeho na Leta ya Kinshasa.
