Lucas PaquetΓ‘, umwe mu bakinnyi bβAbanya-Brazil bafite izina rikomeye i Burayi, yamaze gutangaza ku mugaragaro ko Flamengo ari yo kipe yonyine yifuza kwerekezamo, mu biganiro biri kubera hagati ye na West Ham United. Iyi nkuru yakiriwe neza nβabafana ba Flamengo, dore ko uyu mukinnyi yigeze kuhakinira kandi akahagarika imitima ya benshi kubera ubuhanga nβubuhangange bwe mu kibuga.
Amakuru yizewe aturuka hafi yβibi biganiro avuga ko West Ham yemeye kugurisha PaquetΓ‘, ariko igashyiraho ibisabwa birimo ko uyu mukinnyi yakomeza kuyikinira kugeza mu kwezi kwa Kamena. Ku rundi ruhande, Flamengo yo ishimangira ko ishaka ko PaquetΓ‘ yerekeza muri Brazil ako kanya, bityo ikamwifashisha vuba mu mishinga yayo yo kongera kuba igihangange ku mugabane wa Amerika yβEpfo.
Icyatuma Flamengo igira icyizere kurushaho, ni uko PaquetΓ‘ yamaze kumvikana ku masezerano ye bwite nβiyi kipe mu minsi ishize, ibintu byerekana ko umutima we wamaze gufata umwanzuro. Nkβuko byatangajwe nβabakurikirana hafi isoko ryβabakinnyi, PaquetΓ‘ yabwiye West Ham mu magambo idaciye ku ruhande ko Flamengo ari yo yihariye umwanya wa mbere, nta yindi kipe ashaka kumva.
Ibi biganiro biracyakomeje hagati yβamakipe yombi, ariko ikigaragara ni uko PaquetΓ‘ itazigera ahindura icyerekezo. Abafana ba Flamengo barategereje, bafite icyizere ko uyu mwana wabo azagaruka vuba, akambika imyenda itukura nβumukara, maze akongera gutanga ibyishimo nβibikombe.
















