Lucas Vázquez, umukinnyi w’ikipe ya Real Madrid, yagize imvune mu kuguru kw’ibumoso nkuko byatangajwe n’ikipe ye. Ibi byamenyekanye nyuma y’ibizamini by’ubuvuzi byakozwe kuri uyu mukinnyi kuri uyu wa 9 Gashyantare 2025, aho abashinzwe ubuvuzi muri Real Madrid basanze afite imvune mu mitsi yo mu kuguru kw’ibumoso.
Gusa, amakuru avuga ko iyi mvune itari ikomeye cyane, ndetse biteganijwe ko Vázquez azamara iminsi hagati ya 15-20 akaba aribwo ashobora kugarurwa mu kibuga.
Iyi mvune yaje mu gihe Lucas Vázquez yari yitezweho kugira uruhare mu mikino ya nyuma ya shampiyona no mu marushanwa y’Uburayi.
Ubu imikurire ye izakurikirwa neza n’abaganga ba Real Madrid kugira ngo harebwe niba hari icyizere cyo kugaruka mu kibuga vuba.
Umutoza wa Real Madrid, Carlo Ancelotti, yashyizeho icyizere gikomeye kuri Vázquez, by’umwihariko kubera ubuhanga bwe mu mwanya w’iburyo.
Uyu mukinnyi kandi afite byinshi yagezeho muri ruhago, aho yagiye atanga imipira myiza ndetse agira uruhare rukomeye mu bwugarizi bwa Real Madrid. Imvune ye iri gutera inkeke mu gihe hategerejwe indi mikino ikomeye.
Abafana ba Real Madrid batangiye kwibaza uburyo ikipe izahangana n’ibizazane byo gutakaza umukinnyi ufite uruhare rukomeye nk’uyu. Gusa, biteganyijwe ko Vázquez azakira vuba, agahita yongera kuba ku murongo w’ibikorwa by’ikipe.

