Umunyemari ukomeye wo muri Tanzania, Lugumi Saidi, uvugwa kenshi mu rukundo n’Umunyarwandakazi wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly, yatangaje ko agiye gusura u Rwanda mu minsi ya vuba. Ni inkuru yacicikanye nyuma y’uko uyu mugabo ubusanzwe utajya yivanga mu binyamakuru atangaje ko azaba ari i Kigali mu cyumweru gitaha.
Ni mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram ubwo yari asubije umwe mu bakunzi be wamubwiye amagambo y’urukundo amubwira ko azishima cyane amubonye mu Rwanda. Lugumi yasubije mu magambo akomeye agira ati: “Muzambona vuba mu cyumweru gitaha. Babwire bose ko muramu wanyu aje.”

Ibi byatumye benshi bongera kwibaza ku mubano we na Jolly, dore ko kenshi agaragaza amarangamutima ye amwereka nk’umugore w’ibihe byose. Uyu mugabo umaze igihe agaragaza urukundo rudasanzwe akunda Mutesi Jolly yagiye abigaragaza mu buryo butandukanye, yaba mu mafoto, ubutumwa buvuga amagambo y’urukundo, ndetse n’imigereka yakunze gushyira ku nkuta ze za WhatsApp na Instagram.
Icyakora, Jolly we ubwo aheruka kubazwa ku mubano wabo mu kiganiro cyabereye kuri Televiziyo, yahakanye ko yaba ari mu rukundo na Lugumi. Yagize ati: “Mfite inshuti nyinshi z’igitsina gabo. Kuba umuntu twahuye, tukaganira cyangwa tugasabana, ntibivuze ko dukundana.”

Nubwo Jolly avuga atyo, amagambo ya Lugumi akomeje gutuma benshi bibaza byinshi. Hari ababona ko ari urukundo rugenda rutumbagira ruhishwe, abandi bakabifata nk’amarangamutima y’umugabo wifitiye icyifuzo adashobora gukuramo uwo akunda.
Gusa icyo benshi bahurizaho, ni uko uruzinduko rwa Lugumi Saidi ruzakurikirwa n’amaso ya benshi, cyane ko yivugiye ko aje nka muramu wanyu, amagambo agaragaza ko hari byinshi bimaze kumera imizi hagati ye na Jolly, cyangwa se nibura ni ko abyifuza.
Ese koko Lugumi ni muramu wa benshi, cyangwa ni inzozi za gihungu zigomba gusobanuka? Amaso ya benshi ahanzwe i Kigali.