
Lydia Jazmine yatangaje ko ari gukora uko ashoboye ngo muzika ye irenge imbibi zβigihugu, abifashijwemo nβumuhanzi wβinararibonye wo muri Nigeria, Don Jazzy.

Mu kiganiro yagiranye na YouTube, Jazmine yavuze ko amaze igihe avugana na Don Jazzy, amusaba inama ndetse nβimikoranire nβabantu bakomeye muri muzika, kugira ngo amufashe gutambutsa impano ye muri Afurika no hanze yayo.
Hari igihe navuganaga na Don Jazzy, ni inshuti yanjye ya hafi, ambwira ko igihe cyose nzaba niteguye kujya muri Nigeria, nazamuhamagara.
Don Jazzy yamusezeranyije ko azamuhuza nβabantu bakomeye muri muzika yo muri Nigeria barimo abatunganya indirimbo, abanditsi bβindirimbo ndetse nβabandi bahanzi bashobora gukorana.
Nubwo intego ari nini kandi ikomeye, Lydia yemeye ko urugendo rugana ku ntsinzi mpuzamahanga rugira imbogamizi zarwo.
“Ubu sinshobora kuvuga ko mfite ubushobozi buhagije kandi si amafaranga gusa. Ariko ni inzozi zanjye zikomeye kurusha izindi: kurenga imbibi.”
“Ugomba kumenya ko ugomba kubanza gushimangira abakunzi bawe bo mu gihugu imbere, kandi narabikoze. Nashakaga gukora igitaramo mbere, kandi naragikoze. Ikindi ni ugushyira hanze album kandi imaze kurangira, igiye gusohoka. Nyuma nzakorera iyo album itangazamakuru hanze ya Uganda.”















