Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, uherutse gukora operasiyo idasanzwe i Sake, irangira wiciyemo abarwanyi benshi ba FDLR abandi ubafata mpiri, barimo n’abakomanda babiri bo ku rwego rwo hejuru.
Iyi operasiyo yakozwe hagati muri iki cyumweru, mu gace kitwa Mukimoka, gaherereye i Sake mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa RDC.
Byari nyuma y’uko M23 ibonye amakuru ko ihuriro ry’ingabo zishyigikiye Leta ahanini rigizwe na FDLR irimo abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ryateguragaga igitero kuri M23. Ni bwo M23 yagabye igitero cyihuse kandi gikaze.
Amakuru yizewe Kasuku MEDIA yahawe n’umwe mu barwanyi ba M23, avuga ko iyo operasiyo yarangiye hafashwe abarwanyi 83 ba FDLR, barimo Colonel umwe n’umujenerali umwe.
Hanatwarwa intwaro nyinshi, amasasu ndetse n’ibikoresho by’itumanaho byari bifite agaciro gakomeye mu bikorwa bya gisirikare.
Aka gace ka Sake, aho iyi operasiyo yabereye, kari mu ntera y’ibilometero 27 uvuye mu mujyi wa Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. M23 yahigaruriye mu mpera z’umwaka ushize, mbere y’uko ifata Goma ku wa 27 Mutarama 2025.
Kuva M23 ifashe ibice byinshi bya Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, harimo n’umujyi wa Sake, ingabo za Leta zakomeje kugaba ibitero kugira ngo zongere kubyigarurira.
Ariko M23 nayo yakomeje gukora operasiyo zidasanzwe mu rwego rwo kuzirwanya no gukomeza kugenzura ibyo bice.
Ibi byakurikiye ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Congo byagabwe i Goma ku wa 11 Mata 2025, byatumye M23 isubiza ibintu ku murongo binyuze mu yindi operasiyo yihariye yatumye umutekano n’ituze bisubira mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo.
