Abarwanyi b’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, barashe bakanashwanyaguza drone y’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu gace ka Ndolo gaherereye muri cheferi ya Luhwinja, muri teritwari ya Walungu, Intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru yatangajwe n’abaturage bo muri ako gace avuga ko iyi drone yarashwe mu rukerera rwo ku wa Kane, tariki ya 15 Gicurasi 2025, ahagana saa cyenda z’ijoro. Aba baturage bemeza ko abarwanyi ba M23 bayihanuriye neza i Ndolo.
Mu gitondo cyo kuri uwo munsi, abaturage babyutse basanga ibisigazwa bya drone biri aho yaguye, ndetse bamwe bari kuyikoranaho bareba ibice byayo, abandi barimo gusuzuma insinga zayo no kuzihambura.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje abaturage bazengurutse ibisigazwa bya drone, bamwe bayikoraho, abandi bayitegereza bashishikaye.
Ni ubwa mbere muri uyu mwaka wa 2025 humvikanye amakuru y’ihanurwa rya drone ya FARDC muri ako gace.

FARDC yaherukaga gukoresha drones mu mirwano yo muri Werurwe uyu mwaka i Walikale, aho ibitero byabaye bikurikirana umunsi ku wundi. Icyo gihe na bwo M23 yagaragaje ubushobozi bwo kuzihanura, ndetse bivugwa ko hari nyinshi zahanuwe.
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2024, Ingabo za Leta ya Congo zongeye gukoresha drones mu bice byegereye M23, ariko na bwo bivugwa ko izigera kuri icyenda zahanuwe.
Aka gace ka Luhwinja karimo ingabo za Leta zari ziherutse kugatera ibitero bya drone, nyuma y’uko kari kagiye mu maboko ya M23 binyuze mu mirwano ikaze. Uyu mutwe wa M23 waje gufata n’ibice byegereye Luhwinja, birimo n’isantire ya Luciga izwi nk’umutima w’iyo cheferi.