Ibice byari bizwi nk’indiri ikomeye y’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, byigaruriwe n’umutwe wa M23.
Ibyo bice biherereye muri Teritwari ya Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho bari bakorana bya hafi n’ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse n’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo.
Uduce twafashwe na M23 duherereye hafi y’ikiyaga cya Edward, ahazwi nk’ubuturo bukomeye bw’iriya mitwe yitwaje intwaro.
M23 yatangiye gufata utu duce nyuma yo kwigarurira agace ka Lunyasenge ku Cyumweru tariki ya 4 Gicurasi 2025, agace na ko kari hafi y’icyo kiyaga.

Amakuru aturuka mu baturage ndetse n’abakurikirana ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, avuga ko Wazalendo na FDLR bakoraga baturutse i Nyanzare, banyuze i Rwindi, bagahagezwa na General Tshiko Tshitambwe wo mu ngabo za Congo.
Nyuma yo gufata uduce duherereye hafi y’ikiyaga cya Edward, M23 yanigaruriye ibindi bice birimo Katundu na Musenda, nabyo biherereye muri Teritwari ya Lubero.
Amakuru akomeza avuga ko nyuma yo kugenzura ibyo bice, abarwanyi ba M23 bahise berekeza mu Ntara ya Ituri, nayo iherereye mu Burasirazuba bwa Congo, bikaba bishobora gukomeza gutera impungenge ku mutekano w’Akarere.