Abarwanyi b’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bafashe Santere ya Nyabiondo, iherereye muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ibi byabaye nyuma y’imirwano ikaze yabahuje n’umutwe wa APCLS (Alliance des Patriotes pour un Congo Libre et Souverain), usanzwe ufatanya n’ingabo za Leta ya RDC (FARDC).
Iyo mirwano yatangiye mu gitondo cyo ku wa 9 Werurwe 2025, ikomeje kongera umwuka mubi mu burasirazuba bwa Congo, aho imitwe yitwaje intwaro ihora ihanganye mu guharanira ubutaka n’ibindi bikorwa bifite agaciro.
Amakuru aturuka mu baturage b’ako gace avuga ko nyuma yo gutsimbura APCLS na FARDC, abarwanyi ba M23 bahise bigenzura Nyabiondo, aho bashyize ibirindiro bishya.
Abaturage benshi bahise bahunga, bajya gushakira umutekano ahandi, cyane cyane mu bice bya Walikale no mu nkengero za Goma.
Bamwe mu batuye Nyabiondo batangaje ko mbere y’uko M23 ifata ako gace, imirwano yamaze amasaha menshi, aho amasasu n’urusaku rw’imbunda bikomeye kumvikanye ahantu hanini. Umwe mu bahoze batuye muri ako gace yagize ati: “Twabayeho mu bwoba bukabije, ntitwari tuzi uko bigiye kurangira. Twabonye abasirikare ba FARDC na APCLS batangiye gusubira inyuma, duhita dufata icyemezo cyo guhunga.”
Ku ruhande rwa Leta ya Congo, ntacyo iratangaza ku ifatwa rya Nyabiondo n’umutwe wa M23. Gusa, bamwe mu bayobozi b’igisirikare cya FARDC baherutse kuvuga ko bateganya ibikorwa bikomeye byo gusubiza aka gace mu maboko ya Leta.
Kuva uyu mutwe wa M23 wongeye kubura imirwano mu 2021, warigaruriye ibice bitandukanye byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, harimo n’imijyi ikomeye nka Bunagana.
Ibi bikomeje gushyira igitutu ku butegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, kuko uburasirazuba bw’igihugu bukomeje kuba indiri y’imitwe yitwaje intwaro.
Ibihugu bitandukanye by’akarere, birimo u Rwanda na Uganda, byagiye bishinjwa kugira uruhare mu gushyigikira imitwe irwanya Leta ya Congo, ariko bikabyamaganira kure.
Icyakora, igisubizo cy’iki kibazo gikomeje kuba ingorabahizi, kuko ibiganiro by’amahoro byagiye bitanga umusaruro muke.
Nyuma yo gufata Nyabiondo, haribazwa niba M23 izakomereza ahandi, cyangwa niba Leta ya Congo izongera gukoresha imbaraga zayo zose mu kuyirwanya.
