Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’Abanyarwanda ndetse n’abashyitsi baturutse hirya no hino ku Isi mu muhango ngarukamwaka wo Kwita Izina abana b’ingagi wabaye ku nshuro ya 20. Uyu muhango ukomeye wabereye mu Kinigi, mu Karere ka Musanze, ni umwe mu bikorwa by’ingenzi byubakiye ku gukomeza gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku ngagi zo mu misozi.
Uyu mwaka, hatanzwe amazina mashya ku bana b’ingagi bashya bavukiye mu Birunga, amazina ahanini yerekana umuco, amateka, icyizere n’ahazaza heza h’inyamaswa zikomeye, u Rwanda rwiyemeje kurinda no kubungabunga.
Abatumiwe barimo abayobozi, abahanzi, abashoramari ndetse n’abandi bafite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga, basangijwe umwanya wo kwifatanya n’Abanyarwanda mu kugaragaza uruhare rwabo mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.
Kwita Izina si umuhango gusa, ahubwo ni ubukangurambaga bukomeye bwubakiye ku gushishikariza abaturage n’inshuti z’u Rwanda ku Isi yose, gusigasira ingagi no kubyaza umusaruro ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije. Ni uburyo kandi bwo guteza imbere ubufatanye hagati y’abaturage, inzego z’igihugu n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu kurengera ibidukikije.
Kuva byatangira mu 2005, uyu muhango watumye ingagi zo mu misozi zirusha kwiyongera, kandi u Rwanda rurushaho kumenyekana nk’igihugu kiyoboye mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Uretse gukomeza kwinjiriza igihugu amadovize aturuka mu bukerarugendo, Kwita Izina kandi byahinduye imibereho y’abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga, kuko ibikorwa remezo byinshi by’iterambere bikomoka kuri aya mafaranga.
Uyu muhango w’uyu mwaka wongeye kugaragaza ko u Rwanda rwiyemeje kuba icyitegererezo mu guhuza ubukerarugendo, kurengera ibidukikije no guteza imbere abaturage muri rusange.
