Nyuma y’imyaka myinshi batavugana rumwe ndetse no kurebana ay’ingwe, abahanzi babiri b’Abanyarwanda bafite izina rikomeye muri muzika The Ben na Madebeats usanzwe anatunganya imiziki kanabifatikanya no kuririmba bongeye guhurira mu Bwongereza mu buryo bwashimishije abakunzi ba muzika nyarwanda.
Byari ibyishimo bikomeye ubwo amashusho yagaragazaga aba bombi bishimanye yasakazwaga ku mbuga nkoranyambaga, ari nabyo byemeje ko aba bagabo babiri bari baratandukanye, none bongeye gusubirana.
Madebeats, uzwi cyane mu gutunganya indirimbo zifite ubuhanga n’ubusanzwe wigeze gufasha The Ben mu ndirimbo zagiye zigarukwaho cyane mu myaka yashize, yagize ati: “Byari iby’agaciro kongera guhura n’umuvandimwe nyuma y’igihe kinini. Twaherukanaga mbere y’induru zatuvugwagaho, ariko ubu byose ni amahoro. Uburyo twongeye kwiyunga burerekana ko urukundo n’ubuvandimwe biruta byose.”
Ubu busabane bwabereye mu gitaramo gikomeye The Ben aherutse gukorera i Manchester, aho yanyuze abakunzi be mu ndirimbo zakunzwe nka Vazi, Fine Girl na This Is Love. Madebeats yari mu bitabiriye icyo gitaramo, maze nyuma yaho bagirana ibiganiro byimbitse byarangiye biyunze.
Abakunzi ba muzika nyarwanda babyishimiye cyane, bamwe bandika ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko “ibikomerezwa byacu byongeye kwiyunga.”
Abasesenguzi mu bya muziki bo bavuga ko ubu buhuza bushobora kongera gutuma The Ben na Madebeats bakorana umushinga mushya, bikaba byasubizaho imbaraga z’ubuhanzi bwa muzika nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

