
Umuhanzikazi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Madonna, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje impungenge ku bibazo bikomeye biri kugaragara muri Gaza, asaba Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, gufata umwanya wo gusura abaturage baho bari mu buzima bubi.
Madonna yavuze ko byaba ari ikimenyetso gikomeye cy’urukundo n’ubutabazi kubona Papa ubwe asura abaturage ba Gaza, by’umwihariko muri ibi bihe bitoroshye barimo gucamo. Yashimangiye ko uruzinduko nk’urwo rwatanga icyizere, rukabera benshi ihumure, kandi rukarushaho gukangura imitima y’abafite ubushobozi bwo gutanga ubufasha.
Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga batanze ibitekerezo ku butumwa bwa Madonna, bamwe babyishimira bavuga ko ari intambwe y’ubutwari, abandi bakagaragaza ko ari igihe gikwiye kugira ngo abayobozi bakomeye ku rwego mpuzamahanga berekane uruhare rwabo mu gukemura ibibazo byugarije isi.
Madonna yagize ati;
Politiki ntiyashobora kuzana impinduka.
Ni ugukanguka mu mutima n’ubwenge gusa bishobora kubigeraho. Ni yo mpamvu ndi kwegera Umukozi w’Imana.
Arakoza agaragaza ko;
Uyu munsi ni isabukuru y’amavuko y’umwana wanjye Rocco.
Numva impano nziza kurusha izindi namuha nk’umubyeyi ari iyo gusaba buri wese gukora icyo ashoboye cyose ngo afashe gukiza abana b’inzirakarengane bafatiwe mu mirwano iri kubera i Gaza.
Sindirimo gushinja cyangwa gushaka uwo nereka urutoki, nta n’uruhande na rumwe ndi gushyigikira. Buri wese arababaye. Harimo na ba nyina b’abantu bafashwe bugwate. Nsaba Imana ngo nabo barekurwe.
Nkora ibi ngerageza gukora icyo nshoboye kugira ngo aba bana badakomeza gupfa bazize inzara.
Niba wifuza gufasha, ndagusaba ngo twifatanye dutanga inkunga muri aya mashyirahamwe akurikira.