Monday, March 8, 2021
No menu items!
Home Amakuru Mali yahagaritswe mumuryango uhuza ibihugu bivuga ururimi rw'igifaransa nyuma yihirikwa ry'ubutegetsi.

Mali yahagaritswe mumuryango uhuza ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa nyuma yihirikwa ry’ubutegetsi.

Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Organisation Internationale de la Francophonie, OIF) waraye uhagaritse Mali by’agateganyo mu banyamuryango bawo.

OIF yiyongereye ku yindi miryango imaze guhagarika Mali, nyuma yuko mu cyumweru gishize agatsiko k’abasirikare gahiritse ubutegetsi bwa Ibrahim Boubacar Keïta.

Francophonie ifashe iki cyemezo hashize iminsi intumwa z’umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika (CEDEAO/ECOWAS) – na wo wahagaritse Mali – zinaniwe kugirana amasezerano n’ako gatsiko ka gisirikare mu biganiro bagiranaga.

Abayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi muri Mali bavuze ko badashishikajwe no kuguma ku butegetsi kandi ko bazakoresha amatora “mu gihe gikwiye”.
Nyuma, aka gatsiko k’abasirikare kavuze ko
gacyeneye inzibacyuho y’imyaka itatu yategekwa n’umusirikare.

Ubusabe bw’abakuru b’ibihugu muri Afurika bwuko Bwana Keïta yasubizwa ku butegetsi, ubu bwataye agaciro kuko nawe yaje kuvuga ko atagishaka kuba perezida.
OIF – iyoborwa n’Umunyarwanda Louise Mushikiwabo – yatangaje ko mu minsi iri imbere izohereza intumwa zayo muri Mali.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

Producer Laser Beat yashyize hanze Mixtape yakoranye n’abahanzi barimo Green P.

Laser Beat uri mu batunganya indirimbo bagezweho mu Rwanda, yashyize hanze mixtape ye nshya yitwa ‘Ubufindo mu murwa’, iriho indirimbo esheshatu, zose zikozwe mu...

Fresh gemmy na khalfan bunze ubumwe bakorana indirimbo never give up.

Fresh gemmy ni umunyarwanda usanzwe uba muri leta zunze ubumwe za america yagiye agaragaza ubushake mu guteza imbere umuziki nyarwanda abicishije mu gukorana n'abahanzi...

Espanye: abarenga 250 bamaze gukurwa mubyabo n’inkongi y’umuriro.

kuri uyu wa kane inkongi y'umuriro yibasiye mu misozi yegereye umujyi wa Almonaster la Real, mu birometero 120 mu majyaruguru y'uburengerazuba bw'umujyi wa Seville...

Mu mafoto dore ubwoko bushya bw’imisatsi igezweho abakobwa n’abagore bakwifashisha mu kugaragara neza.

Bizwi ko mubigaragaza ubwiza bw'umugore cyangwa umukobwa umusatsi uza mu byimbere niyo mpamvu nka kasukumedia.com twabakusanyirije bumwe mu bwoko bw'imisatsi bugezweho cyane ku mugabane...

Recent Comments