Ikipe ya Manchester City irateganya kwegera ikipe ya Bournemouth muri iki cyumweru mu biganiro bigamije gusinyisha rutahizamu w’Umunya-Ghana Antoine Semenyo, mu rugendo rwo gushimangira ubusatirizi bwayo mbere y’uko isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rifunga muri Mutarama mu mwaka wa 2026.
Amakuru aturuka hafi y’iyi dosiye avuga ko Manchester City yamaze kumvikana n’abahagarariye Semenyo ku bijyanye n’amasezerano ye bwite, birimo umushahara n’igihe azamara muri iyi kipe. Icyiciro gikurikiraho ni ibiganiro hagati y’amakipe yombi, aho City ishaka kuganira na Bournemouth ku buryo bwiza bwo kugurana uyu mukinnyi hatagombeye kwishyura amafaranga yose ya ‘release clause’ icyarimwe.
Antoine Semenyo afite ingingo imwemerera kugurwa n’undi muryango wishyuye miliyoni 65 z’amapawundi, ingingo izakomeza gukurikizwa kugeza tariki ya 10 Mutarama 2026. Ibi bituma Manchester City yihutira gutangira ibiganiro, ishaka uko yagabanya ayo mafaranga cyangwa igashyiramo ibindi byiyongeraho nko kwishyura mu byiciro cyangwa kongeramo undi mukinnyi mu masezerano.
Semenyo amaze kwigaragaza cyane muri shampiyona y’Ubwongereza Premier League, aho imbaraga, umuvuduko n’ubushobozi bwo gukina mu myanya itandukanye y’ubusatirizi byatumye amakipe akomeye amukurikirana. N’ubwo hari andi makipe yamwifuzaga, amakuru ahamya ko icyifuzo cye nyamukuru ari ukwerekeza muri Manchester City, aho yakorana na Pep Guardiola akanahakura amahirwe menshi yo gutwara ibikombe byinshi bitandukanye.
Mu gihe ibiganiro bikomeje kujya mbere, Manchester City ishobora kwihutisha amasezerano kugira ngo uyu mukinnyi atangire kwinjira mu mushinga wayo vuba, mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha rifunga.
















