Mu magambo yatangarije ibitangazamakuru, Uhujimfura yavuze ko abantu bari gukabiriza ibintu kandi ko umubano bafitanye na Bwiza ushingiye gusa ku kazi, atari urukundo bafitanye adahuye n’ibyo bakora. Yagize ati: “Nka Bwiza we hari ibintu byinshi angomba, nk’ubu mperutse kwiyicarira ahantu mbona umuntu ndamushima, ntera intambwe yo kumwegera, uwo bari kumwe aramubwira ati ‘wowe Bwiza arakwica’. Mbura uko ngira ndigendera.”
Uhujimfura yakomeje avuga ko abantu bakunda guhuza ibisa n’urukundo n’ibyo babona bidafite ishingiro, kugira bakunde batwike ku mbugankoranyambaga gusa ku bwanjye siko biri.
Yagize ati: “Bwiza agira ubuzima bwe, ntabwo ubuzima bw’urukundo njye na we tubuhuza. Ntekereza ko umunsi umwe azamubereka kuko njye ndamuzi.”
Yakomeje asobanura ko Bwiza ari umukobwa w’umuhanga, wicisha bugufi kandi ukunda umurimo, bityo ari byo bituma abantu bibeshya bakabona ko umubano wabo ari uw’abakundana. Ati: “Iyo ukorana n’umuntu mu buryo bwa hafi, abantu bahita bibwira ko harimo urukundo. Ariko njye sinjye wambere cyangwa wanyuma byabayeho. Ni ibintu bisanzwe mu myidagaduro.”
Uhujimfura yasabye abakunzi ba muzika nyarwanda kujya batandukanya akazi n’ubuzima bwite bw’abahanzi. Yasoje avuga ati: “Ndi umuyobozi we mu buryo bwa kinyamwuga, ntabwo ndi umukunzi we. Bwiza afite gahunda ze, kandi njye ndi hano kugira ngo dukore akazi gusa.”


