Ku wa Gatandatu, taliki ya 7 Ukuboza 2024, Manchester United yahuye n’akaga gakomeye ubwo yatsindwaga na Nottingham Forest ku kibuga cyayo, Old Trafford, mu mukino wa shampiyona ya Premier League.
Uyu mukino warangiye United itsinzwe ibitego 3-2, bitera agahinda abafana bari bizihiwe nβikirere cyβuyu mukino wakiniwe imbere yβabafana barenga ibihumbi 73.
Ikibuga cyahindutse indiri yβamarira ku munota wa kabiri gusa, ubwo Nottingham Forest yafunguraga amazamu ku gitego cya Nikola MilenkoviΔ.
Manchester United yagerageje gusubiza vuba binyuze kuri Rasmus HΓΈjlund wahise yishyura ku munota wa 18, ibintu byagaragara nk’aho bishobora gufata icyerekezo gishimishije.
Ariko nyuma yβakaruhuko k’igice cya mbere, Forest yagaragaje imbaraga nyinshi, itsinda ibitego bibiri byihuse byatsinzwe na Morgan Gibbs-White na Chris Wood, byongereye igitutu kuri United.
Bruno Fernandes yagerageje guhesha Manchester United icyizere atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 61, ariko ntibyagize icyo bitanga mu gucyura amanota 3 nk’ikipe yari iwayo. Nubwo United yashyize imbaraga mu gusatira mu minota ya nyuma, Forest yagaragaje ubwirinzi bukomeye kandi itwara amanota atatu.
Iyi ntsinzi yashyize Nottingham Forest ku mwanya wa gatanu ku rutonde rwβagateganyo rwa Premier League, ni mu gihe Manchester United ikomeje guhangana nβibibazo byβimikinire bishingiye ku buryo bwo gukoresha abakinnyi ndetse nβumusaruro udahagije muri iyi shampiyona yo mu Bwami bwa Bongereza.
























Reliable HVAC Repair Services https://serviceorangecounty.com stay comfortable year-round with our professional HVAC repair services. Our experienced team is dedicated to diagnosing and resolving heating, cooling, and ventilation issues quickly and effectively.
Some authors advocate for the predominant use of 0 can i purchase cheap cytotec without a prescription Good thing I haven t this month lol