Manchester United iraye mu byishimo nyuma yo gukosora ikipe ya Liverpool ibitego 2-1 mu mukino wa munani wa Shampiyona y’u Bwongereza (Premier League) wabereye ku kibuga cya Anifield. Ni umukino wari utegerejwe cyane n’abakunzi b’umupira w’amaguru ku Isi yose, cyane ko aya makipe yombi afite amateka akomeye ndetse asanzwe afitanye rivalité ishingiye ku guhatanira ubukombe mu Bwongereza.
Ikipe ya Manchester United yatangiye umukino neza, yerekana ko ni ku kibuga cyabo badatezuka kuhatsindirwa. Umutoza w’ikipe ya Manchester United yakoze impinduka zigaragara mu ikipe, ashyiramo abakinnyi bafite imbaraga n’umuvuduko.
Ibyo aribyo byatanze umusaruro kuko mu gice cya mbere Mbeumo yatsinze igitego cya mbere nyuma yo gutanga umupira w’ingenzi wahawe na Bruno Fernandes, bituma abafana ba United bava mu ntebe basimbuka bishimira igitego.
Liverpool yagerageje kugaruka mu mukino mu gice cya kabiri, yotsa igitutu izamu rya Manchester United, Gakpo yaryikubisemo nkisanzwe atsinda igitego cyo kunganya ku munota wa 68, cyatumye umukino urushaho gufata indi sura .
Ariko Manchester United ntiyigeze icika intege, kuko ku munota wa 83, Harry Maguire, myugariro ukunze kunengwa n’abatari bake, yatsinze igitego cy’intsinzi.
Ibi byatumye Anifield yuzura agahinda k’ubafana ba The Cops, naho abafana ba Manchester United bari mu byishimo, bafana bararirimba izina rya Maguire. Manchester United yahise izamuka ku mwanya wa cyenda w’agateganyo n’amanota 13, mu gihe Liverpool yahise yisanga ku mwanya WA Kane n’amanota 15.
Abasesenguzi mu by’umupira bavuga ko iyi ntsinzi ishobora kuba intangiriro nziza kuri United nyuma y’ibibazo by’imvune n’imikinire idahwitse yari imaze iminsi ibabaza abafana bayo