Marc-André ter Stegen, umunyezamu w’ikipe ya FC Barcelona, yasubiye mu myitozo isanzwe nyuma y’igihe kinini atagaragara mu kibuga. Ibi bikaba bishimangira ko yiteguye gukinira ikipe ye mu mikino ikomeye iteganyijwe mu minsi iri imbere.
Ter Stegen yari amaze iminsi mu bibazo by’imvune, bituma atabasha gufasha ikipe ye mu mikino ya nyuma yo guhatana mu marushanwa akomeye nka La Liga ndetse no muri UEFA Champions League.

Ubu yasubiye mu myitozo kandi biteganyijwe ko azajyana n’ikipe ya Barça i Sevilla mu mukino wa nyuma wa Copa del Rey, aho ikipe ya Xavi Hernandez izahura na Sevilla mu gushaka igikombe.
Ter Stegen ari mu bakinnyi bashobora gukina muri uyu mukino, kandi abantu benshi bareba amaso ku mikorere ye, nk’umunyezamu mukuru w’ikipe dore ko yayifashije cyane ubwo yari ataragira imvune ikomeye.
Nyamara, nk’uko amakuru ava mu muryango w’ikipe ya Barça abivuga, umunyezamu Wojciech Szczesny ni we witezweho gutangira mu izamu mu mikino iteganyijwe ku wa gatandatu uzabahuza hagati ya Real Madrid na Barça, ndetse no mu mikino ya Champions League izakurikiraho.

Ibi ni ukubera ko ter Stegen adafite umwanya uhagije wo kugaragaza ko mu izamu agifite icyizere bitewe nuko yarameze mbere yo kugira imvune, ibi bikaba byamugora kugira uruhare mu mikino myinshi iteganyijwe mu gihe gito.
Ikipe ya FC Barcelona iri mu bihe bikomeye muri shampiyona y’igihugu ndetse no mu mikino mpuzamahanga, kandi abakinnyi bose barifuza gukora ibishoboka byose kugira ngo batsinde no kwegukana ibikombe byinshi muri uyu mwaka.
