Marcus Rashford, rutahizamu w’Umwongereza uzwiho ubuhanga mu gutsinda no guhindura umukino, yafunguye amazamu ku ruhande rwa FC Barcelona mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Mbere. Uyu mukino wari utegerejwe n’abakunzi b’uyu mukinnyi nyuma y’amakuru amaze iminsi avugwa ku by’ijyana rye muri Barcelona avuye muri Manchester United, ikipe yatojwemo kuva mu buto bwe.
Rashford yinjiriye icyarimwe n’igice cya kabiri gitangira, asimbura Raphinha, maze hashize iminota 13 gusa ahita atsinda igitego cye cya mbere.
Igitego cyaturutse ku mupira mwiza yahawe na Pedri, ahita atera ishoti rikomeye rinyura hagati y’abakinnyi babiri b’inyuma ba Valencia, rihita ryinjira mu izamu.
Icyo gitego cyakiriwe n’amashyi menshi y’abafana bari buzuye sitade ya Rose Bowl muri Amerika, aho ikipe ya FC Barcelona iri mu rugendo rwo kwitegura shampiyona ya Espagne izatangira muri iyi meshyi ya Kanama. Ni umukino warangiye Barcelona itsinze ibitego 5 kubusa bwa Daegu FC ku kibuga cya Daegu mu gihugu cya Koreya Yepfo.
Uyu mukino wasize umutoza Hansi Flick atangaje amagambo ashimangira uruhare rwa Rashford, aho yagize ati: “Ni umukinnyi wihuta, ufite ubwenge bwo mu kibuga n’ubushobozi bwo gutsinda ibitego bikomeye. Yinjiriye neza muri system yacu, kandi tuzamufasha gukomeza kubyaza umusaruro impano ye.”
Rashford nawe ntiyazuyaje kugaragaza ibyishimo bye, avuga ko yishimiye uburyo yakiriwe n’abafana n’abakinnyi bagenzi be.
Ati: “Gutsinda igitego cya mbere mu mukino wa mbere ni inzozi kuri buri mukinnyi. Ndashimira umutoza, ikipe ndetse n’abafana banshyigikiye. Intego ni imwe, gutanga ibyo mfite byose kugira ngo Barcelona igere kure.”
Uyu mukino wabaye intangiriro nziza ya Rashford muri, by’umwihariko mu ikipe nkuru yubatse amateka ku rwego mpuzamahanga. Nibura byerekanye ko ashobora kuba umwe mu bakinnyi bazihuta mu kwinjira mu mikorere y’ikipe, akaba azaba umusimbura wa Lewandowski ku mwanya w’ubusatirizi.
Nyuma y’uyu mukino, abakunzi ba FC Barcelona batangiye kugaragaza icyizere ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bandika bati “Rashford ni impano ituruka mu ijuru, turamukeneye.” abandi bati “Ni we Messi mushya mu ikipe.”

