Umuhanzikazi Marina yamaze gufata icyemezo cyo gusibisha kuri YouTube indirimbo Urw’agahararo yakoranye na Yampano, yari yarasohotse kuri EP Black Love uyu muhanzi yari aherutse gushyira hanze mu minsi ishize.
Ibi byabaye ku wa 24 Werurwe 2025, ubwo Marina yabonaga ko iyi ndirimbo yari yamaze kugera ku mbuga zicurangirwaho umuziki, kandi barumvikanye ko izasohoka iherekejwe n’amashusho yayo.
Marina, wananiwe kwihanganira ko iyi ndirimbo yagiye hanze atabizi kandi igasohoka mu buryo bw’amajwi gusa, yahise yihutira gusaba YouTube ko yayikuraho, kugira ngo babanze baganire ku buryo bwiza bwo kuyisohora.

Uyu muhanzikazi utifuje kugira byinshi atangaza kuri iki kibazo, yavuze gusa ko agiye kugirana ibiganiro na Yampano kugira ngo barebe uko iyi ndirimbo yasohoka mu buryo bwumvikanyweho.
Ku rundi ruhande, Yampano udahakana ko yasohoye iyi ndirimbo atabwiye Marina, yavuze ko yari yateganyije ko bazayikorera amashusho muri Mata 2025.
Gusa, ngo hari ibyo batumvikanyeho na Marina kuva mu ikorwa ry’iyi ndirimbo, ari na yo mpamvu yiyemeje kuyishyira kuri EP ye itari iherekejwe n’amashusho. Yongeyeho ko ubu yumva atazongera kuyikoraho, ahubwo agiye gushaka uko ayisimbuza ku rutonde rw’indirimbo zigize EP.
Iyi ndirimbo Urw’agahararo ni imwe mu ndirimbo zakunzwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda kuva yasohoka, aho yari imaze iminsi icurangwa cyane ku mbuga zitandukanye.
Gusa ubu kuba yakuweho bigiye gutuma abayikundaga bayibura, kugeza igihe Marina na Yampano bazaba bamaze kumvikana ku buryo bwiza bwo kuyisohora bundi bushya.
Ibi bibaye nyuma y’aho mu minsi yashize hagiye humvikana ibibazo bitandukanye hagati y’abahanzi nyarwanda bapfa uburenganzira ku ndirimbo bakoranye. Aha Marina na Yampano nabo bagaragarije ko kutumvikana mbere yo gusohora indirimbo bishobora guteza ibibazo bikomeye.
Kugeza ubu, nta ruhande ruramenyesha igihe iyi ndirimbo ishobora kongera gusohoka, cyangwa niba koko izasohoka uko byari byateganyijwe. Gusa abakunzi b’umuziki bategereje kureba uko ibiganiro by’aba bahanzi bizagenda n’icyemezo kizafatwa ku hazaza h’indirimbo Urw’agahararo.
