Mu Mudugudu wa Rebero, Akagali ka Gako, Polisi yafashe umusore ukekwaho kwiba moto y’umumotari nyuma yo kuyisunika ayivanye aho yari iparitse ku iguriro (Alimentation). Uyu mumotari ngo yari yinjiye kugura icyo kurya, maze agarutse asanga moto ye yaburiwe irengero.
Nsengiyumva, nyir’iyo moto, yahise atabaza inzego z’umutekano zitangira ibikorwa byo kuyishakisha. Uwo mujura, ubwo yabonaga inzego z’umutekano zimwegereye, yahise akubita moto hasi ariruka, ariko na none ntibyatinze kuko yahise akurikiranwa arafatwa. Akimara gufatwa, yemeye ko yari amaze kuyiba.
Iyo moto yahise isubizwa nyirayo, mu gihe ukekwa yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Masaka kugira ngo akurikiranwe n’amategeko.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko Polisi ikomeje ibikorwa byo kurwanya ubujura bwibasiye cyane cyane abamotari, abasaba kwirinda gupfusha ubusa umutekano w’akazi kabo. Yabasabye kujya baparika ahantu hari umutekano kandi hagaragara, kuko hari abaparika moto aho babonye bakajya mu zindi gahunda, bikaba inzira yoroshye ku bajura.
CIP Gahonzire yongeye no gukangurira abamotari gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano mu gutahura abajura, abaranguza ibiyobyabwenge, n’abandi bose bakora ibikorwa bihungabanya umutekano. Yasabye kandi abamotari kujya babanza kwitonda ku bo batwara kuko hari ababifashisha bashaka guhungabanya ituze, bagira amakenga bagahita bihutira gutabaza inzego z’umutekano.















