• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media
No Result
View All Result
Home Amakuru

Masaka: Umujura yafashwe asunika moto yibye

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
December 2, 2025
in Amakuru
0
Masaka: Umujura yafashwe asunika moto yibye
0
SHARES
2
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Mu Mudugudu wa Rebero, Akagali ka Gako, Polisi yafashe umusore ukekwaho kwiba moto y’umumotari nyuma yo kuyisunika ayivanye aho yari iparitse ku iguriro (Alimentation). Uyu mumotari ngo yari yinjiye kugura icyo kurya, maze agarutse asanga moto ye yaburiwe irengero.

Nsengiyumva, nyir’iyo moto, yahise atabaza inzego z’umutekano zitangira ibikorwa byo kuyishakisha. Uwo mujura, ubwo yabonaga inzego z’umutekano zimwegereye, yahise akubita moto hasi ariruka, ariko na none ntibyatinze kuko yahise akurikiranwa arafatwa. Akimara gufatwa, yemeye ko yari amaze kuyiba.

Iyo moto yahise isubizwa nyirayo, mu gihe ukekwa yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Masaka kugira ngo akurikiranwe n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko Polisi ikomeje ibikorwa byo kurwanya ubujura bwibasiye cyane cyane abamotari, abasaba kwirinda gupfusha ubusa umutekano w’akazi kabo. Yabasabye kujya baparika ahantu hari umutekano kandi hagaragara, kuko hari abaparika moto aho babonye bakajya mu zindi gahunda, bikaba inzira yoroshye ku bajura.

CIP Gahonzire yongeye no gukangurira abamotari gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano mu gutahura abajura, abaranguza ibiyobyabwenge, n’abandi bose bakora ibikorwa bihungabanya umutekano. Yasabye kandi abamotari kujya babanza kwitonda ku bo batwara kuko hari ababifashisha bashaka guhungabanya ituze, bagira amakenga bagahita bihutira gutabaza inzego z’umutekano.

ADVERTISEMENT
Previous Post

AFCON 2025: Cameroun yirukanye umutoza, ihamagaza abakinnyi bashya idafite André Onana na Aboubakar

Prince Mutabazi

Prince Mutabazi

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

June 30, 2025
Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

June 10, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

4
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
Masaka: Umujura yafashwe asunika moto yibye

Masaka: Umujura yafashwe asunika moto yibye

December 2, 2025
AFCON 2025: Cameroun yirukanye umutoza, ihamagaza abakinnyi bashya idafite André Onana na Aboubakar

AFCON 2025: Cameroun yirukanye umutoza, ihamagaza abakinnyi bashya idafite André Onana na Aboubakar

December 2, 2025
Djihad akurikiranyweho ibyaha 9, RIB yemeza ko 6 muri byo byamaze kugera mu bushinjacyaha

December 1, 2025
Umuraperi Saido Nesta akomeje kuvugisha abatari bake, nyuma yo gushyira hanze indirimbo

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

Masaka: Umujura yafashwe asunika moto yibye

Masaka: Umujura yafashwe asunika moto yibye

December 2, 2025
AFCON 2025: Cameroun yirukanye umutoza, ihamagaza abakinnyi bashya idafite André Onana na Aboubakar

AFCON 2025: Cameroun yirukanye umutoza, ihamagaza abakinnyi bashya idafite André Onana na Aboubakar

December 2, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com