Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), Matata Ponyo Augustin, yakatiwe igihano cy’imyaka 10 y’imirimo y’agahato nyuma yo guhamwa n’uruhare mu inyerezwa rya miliyoni 245 z’amadolari y’Amerika, zari zigenewe umushinga wo kubaka icyanya cy’inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi mu gace ka Bukanga-Lonzo.
Matata Ponyo yabaye Minisitiri w’Intebe hagati ya 2012 na 2016, mu gihe cya Perezida Joseph Kabila Kabange.
Mu Ugushyingo 2020, urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzuzi mu ikoreshwa ry’imari rwatangaje ko uyu mushinga watangiye mu 2014 wanyerejwemo miliyoni 205 z’amadolari.
Nyuma y’aho, ubushinjacyaha bwatangiye gukurikirana Matata nk’uwari ushinzwe imicungire y’uyu mushinga, hamwe n’abandi bayobozi.
Mu kwezi gushize kwa Mata 2025, ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’imyaka 20 y’imirimo y’agahato, bushinja Matata kunyereza andi mafaranga angana na miliyoni 115 z’amadolari. Bwanamusabiye no kubuzwa kujya mu mirimo ya Leta mu gihe cy’imyaka 10.
Ku wa Kabiri tariki ya 20 Gicurasi 2025, Perezida w’urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga, Dieudonné Kamuleta, yatangaje ko muri miliyoni 279 z’amadolari zari zateganyirijwe umushinga wa Bukanga-Lonzo, miliyoni 34 gusa ari zo zakoreshejwe uko bikwiye, izindi ziranyerezwa.
Yasobanuye ko byagaragaye ko Matata afatanyije n’umushoramari wo muri Afurika y’Epfo Christo Grobler, banyereje miliyoni 156 z’amadolari, ndetse Matata afatanyije na Deogratias Mutombo wahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru ya RDC, banyereza miliyoni 89 z’amadolari.
Kamuleta yagize ati:
“Urukiko rukatiye Matata Ponyo Augustin imyaka 5 y’imirimo y’agahato ku bw’inyereza yakoranye na Grobler Christo Stefanus, n’indi myaka 5 ku bw’inyereza yakoranye na Mutombo Mwananyembo Deogratias. Bivuze ko igihano cye ari imyaka 10 y’imirimo y’agahato.”
Mu ngingo zateje impaka mu rubanza, harimo ubudahangarwa Matata afite nk’Umusenateri, hibazwa niba yarebwa n’ubutabera atarabwamburwa ku mugaragaro. Gusa, Perezida Kamuleta yasobanuye ko kuba Matata yari atangiye gukurikiranwa mbere yo kuba Senateri, bitamurinda gukatirwa.
