Mats Hummels, umwe mu bakinnyi bakomeye mu mateka y’umupira w’amaguru w’Ubudage, yatangaje ko asezeye burundu umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga. Uyu mukinnyi w’imyaka 36 y’amavuko yamamaye cyane nka myugariro ukomeye mu makipe atandukanye ndetse no mu ikipe y’igihugu y’Ubudage, aho yegukanye igikombe cy’isi mu mwaka wa 2014.
Hummels wanyuze mu makipe akomeye nka Bayern Munich na Borussia Dortmund, aheruka gukinira AS Roma yo mu Butaliyani muri shampiyona y’icyiciro cya mbere Serie A.
Nyuma y’imyaka irenga 15 akina ku rwego rwo hejuru, yemeje ko igihe kigeze ngo afate undi mwanzuro, yitegura igice gishya cy’ubuzima cye atari mu kibuga.

Mu butumwa yashyize hanze, Hummels yagize ati: “Umupira w’amaguru wambereye ubuzima, wampaye byinshi kandi ndabishimira cyane. Ariko ubu ndumva nishimiye gusezera ku buryo bunoze, nkibuka ibyiza byose nagezeho. Ni igihe cyo kugenda.”
Uyu mukinnyi yakiniye ikipe y’igihugu y’Ubudage inshuro zirenga 70, ayitsindira igitego cy’ingenzi mu gikombe cy’isi cyabaye muri Brazil, aho batsinze Ubufaransa mu mukino wa ¼.
Abafana benshi ku isi hose bakomeje kumuhereza ubutumwa bw’ishimwe, bamushimira uburyo yitangiye amwe mu makipe yakiniye, imyitwarire myiza ndetse n’umurava wamurangaga mu kibuga.
Abatoza batandukanye, barimo Jürgen Klopp ndetse na Joachim Löw, bemeje ko Hummels yari umwe mu bakinnyi bizerwa kandi batanga icyizere igihe cyose bari kumwe.

Nyuma yo gusezera, haravugwa ko Hummels ashobora kwinjira mu by’ubutoza cyangwa ubuyobozi bw’imikino, dore ko asanzwe afite ubumenyi n’ubunararibonye bukomeye.
Hari n’abandi bemeza ko ashobora kuba yajya mu bijyanye no gusesengura imikino cyangwa indi mirimo ijyanye n’itangazamakuru.
Urugendo rwa Mats Hummels rurangiye, ariko amateka ye azahora yibukwa nk’umwe mu bakinnyi b’intangarugero mu gihe cye. Uretse kuba yaratsindiye ibikombe bikomeye, yanagize uruhare mu kubaka ikipe y’igihugu y’Ubudage yakangaga buri wese mu myaka icumi ishize.
