Umuhanzi Ngabo Medard Jobert, uzwi cyane ku izina rya Meddy, ari mu bahanzi b’Abanyarwanda bakomeje kugirana umubano udasanzwe n’abakunzi babo, by’umwihariko binyuze mu ndirimbo.
Mu gihe Isi yose yari iri mu byishimo byo kwizihiza Noheri, ku wa Kane tariki ya 25 Ukuboza 2025, Meddy na we ntiyibagiwe gusangiza abakunzi be ibyishimo bye, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri Instagram.
Uyu muhanzi yasangije abamukurikira amafoto ari kumwe n’umuryango we, ayaherekeza ubutumwa bwo gutuma buri wese yitekerezaho, abaza abakunzi be icyo bashimira Imana cyane muri iyi minsi mikuru. Yagize ati: “Ndashaka kubumva ni iki ushimira Imana cyane kuri iyi Noheri?”
Mu magambo yagaragazaga urukundo n’icyubahiro afitiye abafana be, Meddy yashimiye abakomeje kumuba hafi mu rugendo rwe rwa muzika n’ubuzima muri rusange, avuga ko yumva abafitiye ideni rikomeye ry’urukundo n’ubwitange bagiye bamugaragariza.
Yagize ati: “Ndabashimira cyane mwese twabanye hano. Mbafitiye ideni rikomeye, kandi mu mwaka utaha nzaryishyura birenze uko mwabitekerezaga, harimo n’inyungu.”
Aya magambo ya Meddy yakiriwe neza n’abakunzi be, benshi bayafata nk’isezerano ry’ibikorwa byiza n’imishinga mishya azabagezaho mu mwaka wa 2026, by’umwihariko mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana amaze kwinjiramo byimazeyo.
















