Mu Rwanda hari urwego rwihariye rw’ingabo rufite inshingano zo kurinda abayobozi bakuru n’ibikorwa remezo by’ingenzi by’Igihugu. Uru rwego ni Republican Guard (RG), abenshi bita Abajepe. Aba basirikare batoranywa mu ngabo z’Igihugu kubera ubunyamwuga, ubuhanga n’ubunyangamugayo, bagahabwa amahugurwa akomeye yo gucunga umutekano wihariye. Dore abo bafite uburenganzira bwo gucungira umutekano n’aba basirikare b’inkorokoro:
1. Perezida wa Repubulika n’umuryango we
Perezida w’u Rwanda arindwa n’Abajepe kuva agitorwa kugeza asoje manda ye. Ariko bitarangira aho, kuko no nyuma yo kuva ku buyobozi, Perezida wa Repubulika akomeza kurindwa n’aba basirikare ubuzima bwe bwose, kimwe n’umuryango we wa hafi. Ibi bigaragaza agaciro Igihugu giha umutekano w’umukuru wacyo.


2. Perezida mushya utararahira
Iyo hatowe Perezida mushya ariko ataratangira inshingano ze ku mugaragaro, we n’umuryango we wa hafi bahabwa kurindwa n’Abajepe. Ibi bikorwa hagamijwe kwirinda ibyago byavuka muri icyo gihe cy’inzibacyuho.
3. Abakuru b’Ibihugu n’abahagarariye guverinoma basura u Rwanda
Iyo umukuru w’Igihugu cy’amahanga cyangwa se intumwa nkuru ya guverinoma y’icyo gihugu igiriye uruzinduko mu Rwanda, umutekano wabo uba uri mu maboko y’Abajepe. Ni uburyo bwo kubaha ishema no kurinda umutekano w’abanyamahanga ba bayobozi b’Ibihugu muri rusange.

4. Minisitiri w’Intebe
Minisitiri w’Intebe wa Repubulika y’u Rwanda nawe arindwa n’Abajepe igihe cyose ari mu nshingano. Na nyuma yo kuva ku buyobozi, akomeza kurindwa mu gihe cy’amezi atandatu kugira ngo ubuzima bwe busubire mu buryo bwari busanzwe.

5. Perezida wa Sena
Perezida wa Sena wa Repubulika y’u Rwanda na we agenerwa kurindwa n’Abajepe mu gihe cy’inshingano ze, kandi na nyuma yo kuva ku buyobozi akomeza kurindwa mu gihe kingana n’amezi atandatu.

6. Perezida w’Umutwe w’Abadepite
Perezida w’Umutwe w’Abadepite agenerwa umutekano uhabwa n’Abajepe mu gihe cy’inshingano ze, ndetse n’amezi atandatu nyuma yo kuva ku buyobozi.

7. Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, nk’umwe mu bacamanza bakuru b’igihugu, na we arindwa n’Abajepe mu gihe ari mu nshingano ze no mu mezi atandatu akimara kuzisoza.

8. Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda
Umugaba Mukuru w’Ingabo (CDF) afite ububasha bwo gufata icyemezo cyo gushyira abandi bantu mu rwego rwo kurindwa na Republican Guard bitewe n’ibihe cyangwa akamaro bafite mu mutekano w’Igihugu.

9. Ibikorwa remezo by’ingenzi
Uretse abayobozi, Abajepe bashinzwe kurinda ibikorwa remezo by’ingenzi mu gihugu, nk’ibibuga by’indege, ibigo by’ingufu, ndetse n’ahandi h’ingenzi hagenwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo. Ibi bikorwa byose bigamije kurinda umutekano w’Igihugu n’abenegihugu bacyo.

Nk’uko bigaragara, kurindwa n’Abajepe si ikintu gihabwa buri wese, ahubwo ni uburenganzira bugenerwa abayobozi b’ikirenga cyangwa se abashyizwe mu byiciro byihariye n’ubuyobozi bw’ingabo. Ibi bituma Igihugu gikomeza kuba icyitegererezo mu kubungabunga umutekano w’abayobozi n’ibikorwa remezo byacyo.