• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media
No Result
View All Result
Home Imikino

Menya amateka y’irushanwa ry’amagare riri kubera mu Rwanda: UCI Road World Championships 2025

Irushanwa ry’amagare ku rwego rw’Isi UCI Road World Championships 2025, ryateguwe bwa mbere mu mwaka wa 1921 mu gihugu cya Danemark Iburayi.

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
September 22, 2025
in Imikino
0
Menya amateka y’irushanwa ry’amagare riri kubera mu Rwanda: UCI Road World Championships 2025
0
SHARES
0
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Abakuru nibo bavuga ngo: “Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera.” Uyu mugani ugaragaza ko hari igihe igihugu kiba gifite impano n’icyubahiro gikomeye ariko bikamenyekana igihe amahanga abyiboneye. Ni byo Igihugu cy’u Rwanda biri kurubaho, ubwo hari ku italiki ya 21 Nzeri 2025, ubwo rwakiriye ku nshuro ya mbere mu mateka yarwo Irushanwa ry’amagare ryo ku rwego rw’Isi rizwi ku izina rya UCI Road World Championships.

Amavu n’amavuko y’irushanwa

Irushanwa ry’amagare ku rwego rw’Isi ryateguwe bwa mbere mu mwaka wa 1921 mu gihugu cya Danemark Iburayi. Icyo gihe ryitabirwaga n’abakinnyi bake, kandi ryari ryiganjemo abakinnyi b’ababigize umwuga baturutse i Burayi. Nyuma y’imyaka mike, ryatangiye guhuza ibihugu bitandukanye by’amahanga, mu buryo bw’ubwitabire n’ubumenyi budasanzwe bwo gutwara amagare nkababigize umwuga.

Umugani w’Abanyarwanda niwo ugira uti: “Isuka itamenyereye ntiba inzigo.” Ibi bishatse kuvuga ko igikorwa cyatangiriye ahantu hato gishobora kugera kure cyane. Niko byagendekeye iri rushanwa ry’amagare, ryatangiriye mu gihugu kimwe ariko ubu rikaba ari intambara y’ubwenge, imbaraga n’ubuhanga Isi yikoreye kugeza ubu.

Uburyo rikinwamo:

Irushanwa rya UCI rigizwe n’ibyiciro binyuranye birimo:

Individual Time Trial (ITT) – Umukinnyi umwe asiganwa n’isaha, agasa nk’anyamwigendaho, agapimwa igihe yakoresheje.

Team Time Trial (TTT) – Aha amakipe asiganwa yifatanyije, buri kipe ikagerageza kugera ku murongo w’itsinda ryabo mu gihe gito.

Road Race – Aha ni ho hagaragara impano nyayo, kuko abasiganwa bose batangirira rimwe, hakabaho amayeri, imbaraga n’ubwenge bwo kugenzura umuvuduko n’abakeba.

Mixed Relay – Aha hahuriza hamwe abagabo n’abagore b’ikipe imwe, bigaragaza uburinganire n’imbaraga bifatanyije.

Burya “Ingendo y’imbogo ihanura inzira.” Ibi bigaragaza ko buri kiciro kigira icyo cyigisha n’icyo gituma abandi babona inzira yo kugera ku ntsinzi.

Mu mateka yose, iri rushanwa ryaberaga mu Burayi, Aziya, Amerika ndetse n’Australia, ariko ntiryari bwigere ribera muri Afurika. Ku nshuro ya mbere, UCI Road World Championships 2025 ryatoranyirijwe kubera mu gihugu cy’u Rwanda. Ni ishema rikomeye kuko u Rwanda ruri mu bihugu byiyubatse vuba, rukaba rufite amateka akomeye mu mukino w’amagare. Abakinnyi nka Adrien Niyonshuti, Nathan Byukusenge, Valens Ndayisenga n’abandi, bahaye igihugu izina rikomeye ku ruhando mpuzamahanga mu rwego rwo gutwara amagare.

Bamwe bati “Uwambaye uruhu rw’intare si we uba intare.” Aha hashatse kuvuga ko kuba igihugu gifite imihanda myiza n’ibikoresho bidasanzwe atari byo bituma cyakira irushanwa, ahubwo ari icyizere n’ubunararibonye igihugu cyerekanye mu gucunga no kwakira ibirori by’amateka ku rwego rw’Isi. Irushanwa ryo ku rwego rw’Isi rigomba kurindwa ku rwego rwo hejuru. Mu Rwanda, abashinzwe umutekano barimo Polisi y’u Rwanda, Igisirikare cy’Igihugu cy’U Rwanda RDF n’abandi bafatanyije na UCI kugira ngo abakinnyi, abafana ndetse n’abashyitsi bazaba bitabiriye irushanwa babone umutekano usesuye.

Mu kubungabunga umutekano, bisaba kwitonda, gutekereza imbere no gukora gahunda zose hakiri kare. Ni yo mpamvu imihanda ifungwa hakiri kare, abitabiriye ndetsen’abafana muri rusange bakamenyeshwa inzira nyabagendwa, ndetse hanashyirwaho uburyo bwo gutabara ababa bafite ikibazo cy’ubuzima.

U Rwanda rumaze imyaka myinshi rwubaka izina mu mukino w’amagare. Tour du Rwanda, imwe mu marushanwa akomeye muri Afurika, niyo yagaragaje ubushobozi bw’igihugu mu kwakira amarushanwa akomeye. Ibyo nibyo byatumye amahanga yose yizera ko u Rwanda rushobora kwakira iri rushanwa ry’Isi.

Mu kinyarwanda cyiza cyo gutebya: “Iyo uvuye i Burayi ukagera i Nyarutarama, ntumenya aho uherereye.” ibyo bikumvikanisha neza uburyo u Rwanda rwagiye rwubaka ibikorwa remezo bigezweho ku buryo umuntu wese wavuye ahandi mu mahanga abona ko ntatandkaniro. Ni nako abitabiriye iri rushanwa biyumva nkabari mu rugo.

Irushanwa rya UCI ryatangiye kuwa ku wa 21 Nzeri 2025 rikaba rizasozwa ku wa 28 Nzeri 2025 mu mujyi wa Kigali n’indi mihanda ikikije umurwa mukuru. Ni ku nshuro ya mbere riri kubera muri Afurika byumwihariko mu gihugu cy’u Rwanda, bikaba byarafashwe nk’intambwe ikomeye mu gusakaza uyu mukino ku mugabane wose.

Amakipe akomeye yo hirya no hino ku Isi yaba ayo kumugabane w’i Burayi nka France, Italy, Spain, ayo muri Amerika nka USA n’aba Colombia, ndetse n’ayo muri Aziya n’ahandi. Ibi byose bihurije hamwe bigaragaza ko u Rwanda rutakiri igihugu cyonyine mu rugendo rw’amagare, ahubwo rwabaye urugabano rw’amahoro n’ubuhanga bwo gutwara amagare.

Abakurambere bo bavuga ngo “Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze.” Kuba iri rushanwa ribereye mu Rwanda ni uburyo bwo kugaragaza ko Afurika ifite ubushobozi bwo kwinjira mu ruhando rw’Isi mu irushanwa ry’amagare. Irushanwa rya UCI Road World Championships 2025 rizasiga amateka akomeye mu Rwanda no muri Afurika yose. Rizerekana ko u Rwanda ari igihugu gito ku buso, ariko gikomeye ku bikorwa.

Umugani wumvikanisha ibi neza ugira uti: “Ak’imuhana kaza imvura ihise.” Ninako u Rwanda rwahawe kwakira iri rushanwa nyuma yo kwerekana ko rufite ubushobozi mu kwakira amarushanwa yo ku rwego rwa Afurika ndetse n’Isi. Ibi ni icyizere ku bakinnyi bato, abashoramari ndetse n’abafana b’imikino bashobora kungukira muri iyi mikino, ngayo nguko ninaha nsoreje wakoze kumva ibyo mbanaguteguriye amazina niyayandi nkibisanzwe Prince Mutabazi ukomeze kugubwa neza n’ibiganiro Big Town TV igutegurira bya Buri munsi ugire ibihe byiza nahubutaha.

Iri rushanwa ry’amagare ku rwego rw’Isi rya UCI Road World Championships, ryateguwe bwa mbere mu mwaka wa 1921 mu gihugu cya Danemark Iburayi

ADVERTISEMENT
Previous Post

Umwongereza Zoe Backstedt yegukanye umudali wa Zahabu muri ITT

Prince Mutabazi

Prince Mutabazi

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

June 30, 2025
Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

June 10, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

4
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
Menya amateka y’irushanwa ry’amagare riri kubera mu Rwanda: UCI Road World Championships 2025

Menya amateka y’irushanwa ry’amagare riri kubera mu Rwanda: UCI Road World Championships 2025

September 22, 2025
Umwongereza Zoe Backstedt yegukanye umudali wa Zahabu muri ITT

Umwongereza Zoe Backstedt yegukanye umudali wa Zahabu muri ITT

September 22, 2025
Arabura ibitego 55 ngo yuzuze ibitego 1000

Arabura ibitego 55 ngo yuzuze ibitego 1000

September 22, 2025
Urujijo ku bihembo bya Ballon D’or, uyu munsi iregukanwa nande

Urujijo ku bihembo bya Ballon D’or, uyu munsi iregukanwa nande

September 22, 2025

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

Menya amateka y’irushanwa ry’amagare riri kubera mu Rwanda: UCI Road World Championships 2025

Menya amateka y’irushanwa ry’amagare riri kubera mu Rwanda: UCI Road World Championships 2025

September 22, 2025
Umwongereza Zoe Backstedt yegukanye umudali wa Zahabu muri ITT

Umwongereza Zoe Backstedt yegukanye umudali wa Zahabu muri ITT

September 22, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com