Tiamo Lounge i Remera ikomeje kwandika amateka mashya mu myidagaduro yo muri uyu Mujyi wa Kigali, aho yahindutse igicumbi cy’umunezero, umuziki mwiza na serivisi ziri ku rwego rwo hejuru. Abatari bake bayivugaho cyane bayishimira uburyo ihuza ibyishimo n’ubwiza bw’ahantu, ikaba ari ho benshi bahurira bashaka kuruhukira, gusangira no kwidagadurira mu buryo bugezweho.
Ku wa Gatandatu tariki ya 17 Mutarama 2026, Tiamo Lounge hazaba hari igitaramo gikomeye cyiswe UNTAMED SATURDAY, kizaba cyuzuyemo, umuziki uvanze neza kandi ususurutsa abitabiriye mu buryo budasanzwe. Ni igitaramo kizahuza abakunzi b’umuziki n’imyidagaduro.
Umuziki uzavangwa n’abavanga umuziki bakunzwe cyane barimo Tasha The Deejay, DJ Caspi, DJ Kiss na DJ Crush, bose bazaba bari kumwe mu rugendo rumwe rwo gususurutsa abitabiriye iki gitaramo. Ibi byose bizaba biyobowe n’abashyushyarugamba Tania, Nilas na Zebby, bazatanga umwihariko mu gutuma ibyishimo bigera kuri buri wese ku rwego rwo hejuru.
Uretse umuziki, Tiamo Lounge ikomeje kuba icyitegererezo mu gutanga serivisi nziza zirimo ibyo kunywa n’ibyo kurya byujuje ubuziranenge, mu mwuka mwiza w’ahantu hihariye kandi hatekanye. Niba ushaka ahantu heza ho kumara ijoro rya Gatandatu mu munezero usesuye, Tiamo Lounge i Remera ni ho ugomba kuba uri kubarizwa. Untamed Saturday, aho umunezero urekurwa nta mipaka.
















