Umuziki wo mu Karere ukomeje kugenda urushaho guhuza impano ziturutse impande zose, kandi muri izo mpano hari umuhanzi witwa Full Stop, uri mu bari gutuma izina rye rirushaho kumenyekana mu Mujyi wa Kigali. Amavuko ye ni mu Gihugu cy’Uburundi, amazina ye nyakuri yiswe n’ababyeyi be ni Niyonkuru Vianney, yatangiriye urugendo rwe rw’umuziki mu gace ka Kanyosha mu Mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’Uburundi.
Full Stop yatangiye umuziki nk’uwabigize umwuga mu mwaka wa 2018, atangira yiyubaka gahoro gahoro mu ndirimbo ziganjemo injyana zigezweho zikunzwe n’urubyiruko. N’ubwo yatangiriye umuziki iwabo mu Burundi, ubu ibikorwa bye byinshi biri kubera mu Rwanda, aho amaze kubona umwanya wo kwagura impano ye no kuhakorera umuziki.
Indirimbo “Oya” ni imwe mu ndirimbo ze zimaze kumufasha kwigarurira abakunzi b’umuziki, cyane cyane abo mu Mujyi wa Kigali. Iyo ndirimbo igaragaza uburyo Full Stop ashobora guhuza amagambo yoroheje n’injyana ifite umwimerere, ibyo bituma yumvikana ku nshuro ya mbere uyumvise. Si ibyo gusa, kuko no mu bihe byashize yakoze indirimbo yitwa “Kandada, n’iyitwa 2015”, izo ndirimbo ni zimwe mu zigaragaza ko yari amaze igihe agerageza kwinjira mu muziki n’ubwo atari yaramenyekanye cyane icyo gihe.
Uyu muhanzi afatwa nk’umwe mu bari kubica bigacika muri uyu Mujyi wa Kigali, aho agenda agaragara mu bitaramo no mu mishinga itandukanye y’imyidagaduro. Abamuzi bavuga ko ari umuhanzi udatinya guhindura uburyo akora umuziki, akagenda yigira ku bandi uko bakora umuziki.
Full Stop ni izina rigenda ryubaka amateka mashya mu muziki wo mu Karere, aho yavuye i Bujumbura akaza i Kigali, azanye inzozi zo gutuma umuziki we wumvikana kure hashoboka. Abakunzi b’imyidagaduro bakwiye gukomeza kumukurikirana, kuko ejo hazaza he mu muziki hasa n’ahizeza byinshi ku bakiri kuzamuka.
















