Amakuru yizewe yemeza ko Luciano Spalletti, wahoze atoza ikipe ya Napoli, yamaze kugirana amasezerano mashya nโikipe ya Juventus FC kubijyanye no gutoza iyi kipe yโigihangange mu Butaliyani kugeza muri Kamena 2026, hakaba harimo nโamahirwe yo kongera amasezerano mu gihe ikipe izaba yabonye itike ya Champions League muri uyu mwaka wโimikino.
Spalletti, umaze imyaka myinshi mu mupira wโamaguru wโu Butaliyani, azaba agarutse mu ikipe ikomeye nyuma yo kwandika amateka akomeye muri Napoli, aho yayifashije kwegukana igikombe cya Serie A bwa mbere mu myaka irenga 30. Ubuyobozi bwa Juventus burizera ko azagarura icyubahiro nโimbaraga byatakaye mu myaka ishize, ubwo iyi kipe yanyurwaga mu bihe byโamagorwa harimo no kugabanyirizwa amanota muri shampiyona.
Amasezerano ari kugenzurwa nโabanyamategeko ku mpande zombi mbere yo gushyira umukono ku nyandiko zose mu masaha ari imbere.
Nyuma yaho, biteganyijwe ko Juventus izatangaza ku mugaragaro umutoza mushya wayo, Luciano Spalletti, mu itangazo rizasohoka ku rubuga rwa klabu no mu bitangazamakuru byayo.
Ubu butumwa buje mu gihe abafana ba Juventus bari bakeneye umutoza ushoboye kugarura itsinda mu rwego rwo hejuru, kandi benshi bizeye ko Spalletti azabasha kubikora bitewe nโubunararibonye nโubuhanga bwe mu mikinire ya kijyambere.
















