Muri iki gihe telephone zo mubwoko bwa iPhone zigezweho cyane kandi zikunzwe na benshi. Kubera gukundwa kwazo bituma hari amakompanyi menshi agerageza kwigana iyi telephone ikorwa n’uruganda rwa Apple. Ni muri urwo rwego iyo ugiye kugura telephone yo muri ubu bwoko bisaba ubwitonzi kuko ushobora guhangikwa iya pirate. Ikindi kibabaje ni uko izi telephone zihenze cyane bityo rero iyo baguhangitse utakaza amafaranga menshi. Gwizatech yaguteguriye uko wamenya iPhone ya fake cyangwa iya orginal kugirango utazahura nikibazo mugihe uri kugura iphone.
Reba garanti ya Apple (Check Apple warranty)

Isosiyete ya Apple itanga garanti yumwaka kubikoresho byayo mugihe ugiye kugura iPhone reba niba ifite iyi garanti. Kubimenya ukeneye kubanza kumenya serial number yayo. Kuyimenya jya kuri settings> General> About, urahita ubona imibare ninyuguti ziri ahanditse serial number. Umaze kubona iyi mibare jya muri Apple service and support ushyiremo izo nimero, niba iPhone yawe ari original urahita ubona amakuru ayerekeyeho nka iPhone model, warranty period, nibindi. Mugihe utabonye aya makuru menyako bari kuguhangika ntugure iyi telephone, niba wayiguze wakamye ikimasa.
Suzuma model number ya iPhone (Check Model Number of iPhone)

Ushobora kumenya iPhone nshyashya cyangwa iyasubiwemo wifashishije model number zayo. Kubona model number jya kuri settings> Genelar> About, model number iba isa gutya “MQ3D2HN/A”. Ukwiye kumenya ko inyuguti yambere ibanza ihagarariye uko iPhone yawe imeze.
M- iPhone ninshya nibwo ikijya ku isoko.
F- Refurbished device
R- Replacement device
P- Personalized device
Mugihe uzasanga iPhone model itangijwe ninyuguti itari muri izi twavuze haruguru menyako amahirwe menshi ari fake bityo witonde mukugura.
Reba ahajya Memory card (Check Memory card slot)

Mubusanzwe iPhone ntago igira ahajya memory card. Ubwayo iba ifite ububiko buhagije nka 16/32 GB, 64/128 GB….. mugihe rero uzabona iPhone ifite ahajya memory card uzamenyeko ari fake rwose. Ntuzayigure kuko nuyigura bazaba bagukubise kurutare.
Suzuma neza logo ya Apple (Check Apple Logo)

iPhone zose zigira logo ahagana inyuma, ikindi ukwiriye kumenya ni uko abakora izi iPhone za pirate nabo bamaze kumenya gushyiraho izi logo zisa neza nkiza Iphone ya original. Fata telephone use nushimisha urutoki ahari Logo niwumva uri gukora kuri logo isa nitandukanye na cover ntuzayishire amakenga. Gusa aha ntago wapfa kwemeza niba koko ari iPhone ya fake bisaba ubundi bushishozi.
Suzuma app zizana na iPhone (Check system/Default iPhone Apps)

Mubusanzwe iPhone izana na app zitandukanye harimo Wallet, Health, Books, Safari, Clock, iTunes nizindi. Mugihe rero ugiye kugura iPhone banza urebe neza niba ifite izi app zose bizana mugihe hari izo ubonye zibura tangira ukemange iyo iPhone.
Reba OS ikoresha (Check OS)

Ibi abantu benshi barabizi gusa hari igihe usanga hari bamwe bagura iPhone ari uko bayirebeye inyuma ugasanga bibaye intandaro yo kuba bahangikwa. Mugihe rero ugiye kugura iPhone reba neza niba ikoresha IOS kuko hari na fake iPhone uzasanga zirimo android. Mugihe ubonye iPhone ikoresha android uzihutire guhita ureka kuyigura kuko iba ari fake cyane.
Ubu rero nahawe kuba wamenya gutandukanya iPhone ya fake ndetse niya Orginal. Ufite igitekerezo cyangwa inyunganizi watwandikira unyuze muri comments cyangwa contact us.