Pablo Escobar, umwe mu bacuruje ibiyobyabwenge karahava, Escobar yavukiye i Rionegro, muri Kolombiya, mu 1949.
Yazamuye urwego nk’umuyobozi waba Cartel ba Medellín mu myaka ya za 1980 ndetse no mu ntangiriro ya za 90.
Ingoma ye y’ubugizi bwa nabi yubatswe ku icuruzwa rya kokayine, bituma aba umwe mu bantu bari bakize icyo gihe ku Isi.
Nubwo yari umugome, Escobar yahinguye ishusho ya Robin Hood. Yateye inkunga imishinga mu kubaka amashuri, kandi yatanze amafaranga menshi ku baturage bakennye, bituma agira ubwoba ndetse no kuryamya kwe yabaga atizeye umutekano we kubera urugomo rwamurangaga.
Icyakora, ingoma ye yaranzwe n’urugomo rukabije. Escobar yateguraga ubwicanyi bukabije cyane.
Guverinoma ya Kolombiya, ibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangije ubukangurambaga bugamije gusenya ingoma ye, gusa Escobar yishyize mu maboko mu 1991 ariko azagutoroka ava muri gereza.
Icyakurikiweho kwari uguhigwa, yarahizwe bikomeye aza kwicirwa, atewe amasasu hejuru y’inzu i Medellín ku wa 2 Ukuboza mu 1993.
Pablo Escobar umugiraneza wabayeho ugira ubuntu butagira ingano akaba n’umugizi wa nabi utagira imbabazi.
Amateka ya Pablo Escobar atwibutsa ubwicanyi bw’indenga kamere bwariho muri iyo myaka ndetse na imbaraga za ruswa zari zarubatse societe icyo gihe.