Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine ndetse na Inter Miami, Lionel Messi, yongeye gutuma abafana be bagira icyizere ko ashobora kuzitabira Igikombe cy’Isi cya 2026, nyuma y’ubutumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi byabaye nyuma y’umukino wa gicuti wabereye ku kibuga cya La Bombonera, aho Argentina yitwaye neza igatsinda Zambia ibitego 5-0. Muri uwo mukino, abafana bagaragaje urukundo rudasanzwe kuri Messi, baririmba basaba ko yazongera kuboneka muri iri rushanwa rikomeye ku Isi.
N’ubwo uyu mukinnyi atigeze atangaza ku mugaragaro niba azakina Igikombe cy’Isi cya 2026, imyitwarire ye n’amagambo agenda atangaza bikomeje gutuma benshi bemeza ko bishoboka. Messi amaze imyaka myinshi ari ku rwego rwo hejuru, kandi n’ubwo imyaka igenda yiyongera, aracyagaragaza ko afite ubushobozi bwo gufasha ikipe ye.
Akimara gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho akinira ikipe ya Inter Miami CF, Messi yashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga agaragaza yambaye umwambaro w’ikipe y’igihugu, ndetse yambaye n’igitambaro cya kapiteni. Ayo mafoto yayaherekeje amagambo agira ati: “Argentina iteka,” amagambo yasobanuwe n’abafana nk’ikimenyetso cy’urukundo akomeje gukunda igihugu cye no kugiharanira.
Ibi byose bikomeje gutuma hibazwa niba uyu mukinnyi w’ikirangirire ashobora kongera kugaragara mu Gikombe cy’Isi gitaha, cyane cyane ko yamaze kwegukana icyo gikombe mu 2022. Ku bafana ba Argentina, icyizere kiracyari cyose, kandi bifuza kongera kubona Messi ayoboye ikipe yabo ku rwego mpuzamahanga.
















