Michelle Obama, umugore wa Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yongeye gusubira mu biganiro byo kumufasha mu mitekerereze (therapy), avuga ko ari uburyo bwo kwitegura neza ikiciro gishya cy’ubuzima bwe.
Ibi yabigarutseho ku wa 28 Mata 2025, mu kiganiro yagiranye na Jay Shetty kuri podcast izwi cyane ku izina rya “On Purpose,” igaruka ku buzima bwo mu mutwe, imibanire n’iterambere bwite.
Michelle Obama yavuze ko uko umuntu agenda akura mu buzima, agenda ahura n’impinduka zitandukanye harimo gutandukana n’abana igihe barangije amashuri, kwinjira mu gihe cy’izabukuru (menopause), ndetse n’ihinduka ry’uruhare rw’umugore mu muryango.
Yagize ati: “Hari igihe uba ugomba kwemera ko hari ibyo utagifiteho imbaraga nko mu gihe wari ukiri muto. Gusa na none, ushobora kugumana agaciro n’icyerekezo gishya.”
Yongeyeho k’ibiganiro byo kumufasha mu mitekerereze ari kimwe mu byamufashije kumenya uko ahagaze, kumva neza ibimubaho ndetse no kubasha gusobanukirwa uko yitwara mu buzima bushya.
Michelle ashimangira ko kudakomeza kuganira ku buzima bwo mu mutwe bifata nk’aho ubuzima busa n’ubuhagarariye aho buri.
Yagize ati: “Kuganira na muganga cyangwa inararibonye mu mitekerereze ntibivuze ko ufite ikibazo gikomeye—bishobora kuba uburyo bwo kwimenya no kwiyubaka.”
Ibi byavuzwe mu gihe benshi mu bagore bari mu kigero kimwe n’icye bibaza uko bakomeza kugira uruhare rufatika mu muryango no mu kazi, nyamara bagahura n’ihindagurika ry’imiterere y’umubiri ndetse n’ubuzima bw’imitekerereze.
Michelle yahaye ubutumwa bukomeye by’umwihariko abagore, abasaba kudatinya gushaka ubufasha, ahubwo bakabyemera nk’intambwe y’ubutwari.
