Umukinnyi wa filime Nyarwanda Micky yongeye kugaragaza agahinda, ubwo yagarukaga ku byamubayeho mu rukundo rwe na Regis, wamamaye nka Captain Regis. Mu magambo ye yuzuye uburakari bwinshi, Micky yavuze ko uyu wahoze ari umukunzi we yamugiriye nabi ku buryo bizafata imyaka myinshi kugira ngo amubabarire.
Mu butumwa bwe ubwo yagiranaga ikiganiro na Sabin kuri channel ya Youtube Isimbi TV, yagize ati: “Captain Regis niba urimo kundeba, warampemukiye cyane ku rwego ntashobora kugusobanurira n’umunwa wange ngo ubyumve. Wavuze ibintu bitaribyo urabeshya, nyine warampemukiye ubyumve, rero imbabazi zange bizantwara nk’imyaka 20 kugira ngo numve nabohoka nkubabarire.”
Micky yavuze ko icyamubabaje kurusha ibindi ari uko Regis yamusebeje ndetse akamugerekaho icyaha cyo gufungisha nyina, umuntu afata nk’umutima w’ubuzima bwe.
Yagize ati: “Niko kuri urabizi sinjya ndya indimi, Regis yansebereje mama ariwe muntu wambere nkunda. Ntabwo namubabarira pe. Iyo umuntu akugirira nabi ariko akareka umuryango wawe, wabitekerezaho ukamubabrira; ariko kumfata ukanteranya n’umubyeyi wange? Oya, ibyo sinzabyibagirwa.”
Benshi mu bafana ba Micky batangajwe n’ayo magambo, bamwe bamuhumuriza bamubwira ko igihe kibi cyangwa cyiza cyigeraho cyikarangira, abandi bakavuga ko byaba byiza aramutse ashoboye gukira ibikomere byo mu mutima. Ubu, amagambo ye akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga, aho abakunzi b’ibyamamare batandukanye bagenda batanga ibitekerezo ku kibazo gikomeje kuba urujijo hagati ya Micky na umunyarwenya Regis.

