
White House yagize iti: “Signal ni porogaramu yemerewe ikoreshwa kuri telefoni za leta,” ubwo amafoto ya Waltz yasohokaga.
Mike Waltz, wari umujyanama w’igihugu ushinzwe umutekano ugiye kuva muri White House, yagaragaye mu mafoto mashya akoresha porogaramu ya Signal mu nama ya Kabine yari iyobowe na Perezida Donald Trump.
Uyu wahoze ari intumwa ya rubanda mu ishyaka ry’Abarepubulikani ahagarariye leta ya Florida, ategerejweho kwegura ku mirimo ye muri White House, nk’uko umwe mu bantu bamenyereye iby’uwo mwanya yabihamirije USA TODAY ku wa 1 Gicurasi. Ibyo bije nyuma y’igisa n’ihungabana ryatewe n’ikoreshwa rya Signal hagati ye n’abandi bayobozi bakomeye baganiraga ku makuru akomeye y’ibanga yerekeranye n’igitero cya gisirikare cya Amerika cyari giteganyijwe muri Yemen.
Trump ku wa 1 Gicurasi yanditse kuri Truth Social ko ashaka ko Waltz akomeza gukorera ubutegetsi bwe nka Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye.
Amafoto aherutse kugaragaza Waltz, wari umaze amezi atatu gusa ku mwanya we, areba telefoni ye mu gihe yari mu nama ya Kabine ku wa 30 Mata, ariho akoresha Signal. Ku ishusho yo kuri telefoni ye hagaragaraho ibiganiro yagiranaga n’abandi bayobozi barimo Visi Perezida JD Vance, Umunyamabanga wa Leta Marco Rubio, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iperereza Tulsi Gabbard, n’abandi.
Mu gusubiza ku mafoto ya Waltz yasakaye, Umuyobozi w’Itangazamakuru muri White House, Steven Cheung, yanditse kuri X (Twitter) ati: “Signal ni porogaramu yemerewe ikoreshwa kuri telefoni za leta. Murakoze ku bwo kubikurikirana.”
Aya mafoto yasohotse nyuma y’uko Trump, mu kiganiro yahaye The Atlantic ku wa 24 Mata, agaragaza ko atishimiye ikoreshwa rya Signal mu butegetsi bwe, anemeza ko atayikoresha.
Yagize ati: “Numva ko twize isomo: Ahari ntitwongere gukoresha Signal, sawa? Niba ushaka kumenya ukuri,” Trump yabisobanuye atyo. “Numva mbwira abo bantu ngo ntibakoreshe Signal, n’ubwo abantu benshi bayikoresha. Ariko uwo ari we wese uyifite, cyangwa uyitunze, sinifuza kuyikoresha.”

Ibiganiro byo kuri Signal byahuje Waltz n’abandi bayobozi byamenyekanye ku mugaragaro ubwo umunyamakuru Jeffrey Goldberg yinjijwe mu itsinda ryabo ku buryo butunguranye.
Mu nkuru ye yasohotse ku wa 24 Werurwe muri The Atlantic, Goldberg yanditse ko Waltz ari we wamwongereye muri iryo tsinda ryari rimaze iminsi rigirana ibiganiro.
Ibyo biganiro Goldberg yabashije kubisoma, byagaragazaga amakuru y’ibanga yerekeranye n’igitero cy’indege za gisirikare za Amerika cyagabwe ku birindiro by’Abahouthi bashyigikiwe na Irani muri Yemen ku wa 15 Werurwe. Ubutumwa bwo muri iryo tsinda bwavuzwe ko bwahererekanyijwe amasaha make mbere y’uko icyo gitero kiba.
Mu butumwa bumwe bwasohotsemo, Waltz agaragaramo asubiza amakuru y’igitero yohereje utumenyetso (emojis) turimo ibendera rya Amerika, umuriro, n’igikumwe gifunze (fist).
Inkuru ya Goldberg, yagaragazaga n’uburyo yabashije kubona ibisobanuro by’intwaro zakoreshwaga n’igihe igitero cyagombaga kuba, byatumye bamwe mu Badepite b’Abademokarate batangira gusaba ko hakorwa iperereza ku byari bibaye, ndetse banasaba ko Waltz n’Umunyamabanga w’Ingabo Pete Hegseth begura.
Ubwo The Atlantic yatangazaga iryo tsinda rya Signal, Waltz yavuze ko yemera “uruhare rwe rwose” muri icyo kibazo “giteye isoni,” yongeraho ko ari we “washinze iryo tsinda.”

Trump yahise atangaza ko ahagaze inyuma ya Waltz nyuma y’uko ibiganiro by’ibanga byamenyekanye. Abandi bari muri iryo tsinda babihakanye bivuye inyuma ko hari amabanga ya gisirikare bigeze bagaragariza hanze.
Mu kiganiro Greg Kelly Reports, Trump yavuze ko yizera ko ari “umukozi wo hasi” waba ari we winjije Goldberg mu itsinda, atari Waltz.
Yagize ati: “Michael Waltz yize isomo, kandi ni umugabo mwiza,” nk’uko yabitangarije NBC News. Yongeyeho ko iki kibazo “ari cyo kibazo cyonyine cyabaye mu mezi abiri, kandi ntiyigeze aba ikibazo gikomeye.”
Mbere y’uko ajya mu Nteko Ishinga Amategeko, Waltz yakoraga nk’umuyobozi ushinzwe politiki y’ingabo muri Pentagon, mu gihe cy’ubuyobozi bwa Donald Rumsfeld na Robert Gates, mu gihe cya Perezida George W. Bush. Yanabaye inararibonye mu bya gahunda yo kurwanya iterabwoba hafi ya Visi Perezida Dick Cheney.