Mu misozi ya Minembwe iherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umutekano ukomeje kuzamba bitewe n’ibitero bikomeje kuvugwa ko bikorwa hakoreshejwe indege zitagira abapiloti (drones). Amakuru ava muri ako gace agaragaza ko ibi bitero biri kwibasira ibice bitandukanye, birimo Gitavi, Kalingi, Rundu na Gakenke, bigateza igihombo gikomeye ku baturage.
Abaturage bavuga ko ibikorwa remezo byinshi byangiritse, birimo amazu, amatungo ndetse n’inyubako z’amadini, cyane cyane amakanisa. Hari n’abatangaza ko bamwe mu baturage bahasize ubuzima, abandi bagahunga ingo zabo kubera ubwoba bukomeje kwiyongera.
Amakuru atangwa n’abari hafi y’aho imirwano ibera agaragaza ko ibi bitero byiyongereye mu minsi ishize, aho drones zagiye zigaragara ziguruka mu kirere zigatera ibisasu mu duce dutandukanye i Minembwe. Ibi byatumye abaturage benshi batangira kwimuka, berekeza mu bice batekereza ko bifite umutekano ugereranyije n’aho bari bari.
Minembwe imaze igihe kinini iri mu bibazo by’umutekano muke bitewe n’imirwano ihuza ingabo za Leta ya Congo, iz’ibihugu bituranye n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye. Iyi mirwano ikomeje gukaza umurego, igira ingaruka zikomeye ku baturage b’abasivili.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje kugaragaza impungenge ku ikoreshwa rya drones muri aka gace, ivuga ko hari igihe zishobora kwibasira abasivili n’ibikorwaremezo byabo. Basaba ko hakorwa iperereza ryigenga kugira ngo hamenyekane ukuri ku biri kuba no gushaka ibisubizo birambye byagarura amahoro muri aka Karere.














