Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yifatanyije n’urubyiruko rurenga 8,600 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyateguwe n’Umuryango Our Past Initiative.
Iki gikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 9 Mata 2025, kibera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, ahakunze kubera ibikorwa bikomeye byo kwibuka, by’umwihariko byitabirwa n’urubyiruko.
Cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu, abahanzi, abanyeshuri, n’abandi benshi bari bagamije gusigasira amateka no kwihanganisha abarokotse Jenoside.
Umuraperi Kenny K-Shot ni we wafunguye ku mugaragaro uyu mugoroba w’icyunamo, aherekeresheje indirimbo ye yitwa The Chosen Land, irimo ubutumwa bukomeye buhamagarira urubyiruko kuzirikana amateka ya Jenoside, kumenya aho igihugu cyavuye no gukomeza kurwanya ingengabitekerezo yayo. Iyi ndirimbo yayiririmbye nyuma y’umunota umwe wo kwibuka, nk’uko bikunze kugenwa mu bikorwa nk’ibi.
Yakurikiwe n’umukino w’umuvugo wateguwe n’abanyeshuri biga muri Gashora Girls Academy, binyuze muri Poetry Lab yabo.
Uyu mukino wiswe A Choice of Rwanda to be, wagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, unashimangira ko ayo mateka atagomba kwibagirana, ko ari ukuri kudakwiye kujijingirwa, ndetse ko kuyibuka ari inshingano ya buri Munyarwanda.
Abanyeshuri bakoze uyu mukino bagarutse ku mahitamo meza Abanyarwanda bagomba gukora kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere mu bumwe, ubwiyunge, n’amahoro arambye.
Bagaragaje ko urubyiruko rufite inshingano yo gusigasira amateka y’igihugu, kurwanya abapfobya Jenoside no kurinda ibyo igihugu cyagezeho mu myaka 31 ishize Jenoside ihagaritswe.
Minisitiri Dr. Utumatwishima yashimye uruhare Our Past Initiative ifite mu gukangurira urubyiruko kurushaho kumenya amateka ya Jenoside, gukura isomo ryayo, no kugira uruhare mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.
Yanibukije urubyiruko ko bafite imbaraga n’amahirwe yo kuba icyitegererezo mu gukomeza urugendo rw’ukuri, ubumwe n’ubwiyunge.
Iki gikorwa cyari cyubakiye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Kwibuka Twiyubaka, Twese hamwe”, aho urubyiruko rwagaragaje ubushake bwo kuba umusingi ukomeye mu kubaka u Rwanda rw’ejo rwunze ubumwe, rutekanye kandi rutekereza imbere.
