Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yateye utwatsi uburyo u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) byashyizwe ku rwego rumwe mu biganiro biri kubera i Doha, muri Qatar, bihuza AFC/M23 na Leta ya Congo.
Byabaye nyuma y’uko umunyamakuru Christophe Rigaud, usanzwe ukorera ikinyamakuru Afrikarabia gikorera muri RDC, atangaje ku rubuga rwa X ko ibi biganiro byitabiriwe na ba minisitiri b’umutekano b’u Rwanda na RDC nk’indorerezi.
Mu butumwa bwe yagize ati: “RDC n’u Rwanda, mu gihe hakomeje ibiganiro hagati ya M23 na Congo, Minisitiri w’Umutekano wa Qatar yahuye mu bihe bitandukanye na bagenzi be: uwa RDC Jacquemain Shabani, n’uw’u Rwanda Vincent Biruta, bombi bakaba ari indorerezi muri ibi biganiro.”
Ni bwo Minisitiri Olivier Nduhungirehe yahise amusubiza abaza ati: “Kuva ryari Guverinoma ya Congo ari indorerezi muri ibi biganiro biri kubera i Doha?”
Gusa, aba ba minisitiri b’umutekano w’imbere mu gihugu Vincent Biruta w’u Rwanda na Jacquemain Shabani wa RDC bakiriwe na mugenzi wabo wa Qatar, Sheikh Mohammed, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Umutekano muri Qatar.
Mu cyumweru gishize hagati, aba ba minisitiri bageze i Doha mu biganiro bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, ku buhuza bwa Leta ya Qatar.
Icyakora, nubwo bitabiriye ibi biganiro, ntibari ku rutonde rw’abagomba kubigiramo uruhare rukomeye, ahubwo bitabiriye nk’abatumiwe n’impande zihagarariye ibihugu byasinye amasezerano y’amahoro arebana n’ibi biganiro.
Kugeza ubu ibiganiro bihuza impande zishyamiranye biracyakomeje, ariko icyizere cy’umwanzuro kidakomeza kwiyongera bitewe n’uko buri ruhande rugenda rwongera ibyo rusaba.
AFC/M23 isaba guhabwa uburenganzira bwo kuyobora intara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo mu gihe cy’imyaka umunani.
Na ho Leta ya Kinshasa, iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi, ifata ibi biganiro nk’inzira ishobora kuyifasha kongera kwigarurira uduce twambuwe n’inyeshyamba, turimo umujyi wa Goma na Bukavu.
Kinshasa inavuga ko guha M23 ubuyobozi bw’intara za Kivu byaba nko gushyira mu bikorwa umugambi umaze igihe uvugwa muri RDC wo gucamo igihugu ibice.
Nubwo impande zombi zemeye guhagarika imirwano, ibikorwa bya gisirikare biracyakomeje. Ingabo za FARDC, iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na FDLR, mu bufatanye bwazo, bakomeje kugaba ibitero mu bice bitandukanye. Mu masaha aheruka, izi ngabo zagabye ibitero ku baturage b’Abanyamulenge batuye mu Rurambo, ibitero byakomeje no kuri uyu wa Gatanu muri iki gitondo.
