Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ubuzima muri Gaza yamaganye igitero cy’indege cyakozwe na Israel kuri bimwe mu bitaro byo mu majyaruguru ya Gaza mu rukerera rwo kuri iki xcyumweru, cyatumye abarwayi bimurwa.
Iki gitero cyibasiye Ibitaro bya Al-Ahli biri i Gaza City bizwi kandi nka Baptist Hospital nyuma y’uko Israel isohoye itangazo risaba ko byimurwa, nk’uko byatangajwe n’iyi minisiteri ibarizwa muri Gaza iyobowe na Hamas.
Uwo murwa yavuze ko umurwayi umwe yapfuye ubwo yimurwaga, kubera ko abaganga batabashije kumuha ubufasha bwihutirwa.
“Ibihe byari biteye ubwoba. Byari biteye inkeke cyane ubwo twimuraga inkomere nyinshi bamwe muri bo baraye ku mihanda ejo hashize,” nk’uko byatangajwe na Dr. Muneer al-Boursh, umuyobozi wa Minisiteri y’Ubuzima.
Ibi bitaro bikuriwe na Diyosezi ya Yeruzalemu, byagabweho igitero ku munsi wa Palime, wizihizwa hazirikanwa uko Yesu yinjiye i Yeruzalemu.

Hashize amasaha make, ikindi gitero cyagabwe ku modoka mu mujyi wa Deir al-Balah hagati muri Gaza cyahitanye abantu barindwi – barindwi barimo abavandimwe batandatu n’inshuti yabo – nk’uko byemejwe n’abakozi bo mu buruhukiro bw’ibitaro bya Al-Aqsa Martyrs Hospital byakiriye imibiri yabo.
Israel yavuze ko yibasiye icyicaro cya gisirikare cya Hamas cyifashishwaga mu gutegura no gukora ibitero ku basivile n’ingabo za Israel, ariko ntiyagaragaje ibimenyetso bifatika.
Yavuze ko mbere y’igitero hafashwe ingamba zo kugabanya ibyangirika, birimo gutanga impuruza, gukoresha intwaro zihamya ahantu hamwe ndetse n’indege z’ubutasi.
Ibi bitero byabaye nyuma y’aho Minisitiri w’Ingabo wa Israel atangarije ko ibikorwa bya gisirikare bigiye kwaguka cyane muri Gaza kandi ko abaturage bagomba kwimuka bava mu “turere turimo imirwano.”
Israel kandi yatangaje ko yarangije kubaka umuhanda wa Morag, uhuza umujyi wa Rafah uri mu majyepfo ya Gaza n’utundi duce twa Gaza, ivuga ko igiye kwagura ibikorwa bya gisirikare “byihuse” mu gice kinini cy’aka karere gito ku nkombe.

Ubuyobozi bwa Israel bwavuze ko bugiye gukomeza gushyira igitutu kuri Hamas kugira ngo ireke imbohe 59 zisigaye, 24 muri zo bikavugwa ko zikiriho, kandi yemere amasezerano mashya y’agahenge.
Umuyobozi w’ibitaro bya Al-Ahli, Dr. Fadel Naim, yavuze ko bahawe impuruza y’uko igitero kigiye kubaho mbere y’uko kibakubita.
Yavuze ko serivisi z’ubutabazi bwihuse, farumasi n’inyubako z’inkengero zangiritse bikomeye, bigira ingaruka ku barwayi barenga 100 n’abaganga n’abandi bakozi benshi.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko igitero cyangije serivisi z’abarwayi basanzwe, laboratwari n’igorofa y’ubutabazi.
Ibigo nderabuzima bikunze kugabwa ho ibitero mu ntambara, ariko impande z’impaka z’iby’intambara zikunze kuvuga ko biba ari impanuka, kubera ko ibitaro bifite ubudahangarwa bwihariye buteganywa n’amategeko mpuzamahanga.
Mu mezi 18 ashize urugamba rwa Israel muri Gaza, rwihariye mu buryo bweruye bwo kugaba ibitero ku bitaro, kubifata bugwate no kubisaka inshuro nyinshi, ndetse igatera ibindi bitaro mu buryo butandukanye, ibyitwaza ko Hamas ibihisha inyuma.
Mu kwezi gushize, Israel yagabye igitero ku Bitaro bya Nasser mu mujyi wa Khan Younis, ari na byo binini mu majyepfo ya Gaza, ihitana abantu babiri ikomeretsa abandi benshi ndetse bitera inkongi ikomeye, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza.

Ibyo bitaro byari byuzuye imibiri n’abakomeretse ubwo Israel yahagarikaga agahenge igatangira ibitero by’indege bitunguranye.
Intambara yatangiye nyuma y’uko Hamas yishe abantu 1,200, benshi muri bo ari abasivile, ku itariki ya 7 Ukwakira 2023, ndetse ifata bugwate abantu 250, bamwe muri bo bakaba baraje kurekurwa mu masezerano y’agahenge.
Kugeza ubu, abasaga 50,000 bamaze kwicwa mu ntambara yo kwihorera ya Israel muri Gaza, nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza, itatandukanya abasivile n’abarwanyi mu mibare yayo, ariko ikavuga ko abarenga kimwe cya kabiri bishwe ari abagore n’abana.