Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi mu Rwanda Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yihanangirije abatuka u Rwanda n’ubuyobozo bwarwo ati: “Amategeko nta nshuti agira”. Utumatwishina yongeye kugaragaza ubutumwa bukomeye bwerekana ko gushyira imbere inyungu z’u Rwanda ari ngombwa kurusha ibindi byose, anashimira Wamipango ariko anamwihanangiriza kudakora ikintu cyagira icyo gihungabanya amategeko y’igihugu.
Mu magambo ye, Nepo yifashishije ubutumwa bugufi abunyuza ku rukuta rwe rwa x yahoze yitwa Twitter, ubwo butumwa bwagiraga buti: “Wamipango waramutse. Wowe ntuzakore ikintu gituma wica amategeko y’u Rwanda, kuko amategeko nta nshuti agira, boroo (brother).”
Nepo yakomeje kumusaba kudakomeza kwisobanura ku mbuga nkoranyambaga, kuko ibyo byongera amahirwe yo guha “content” abantu bamwanga cyangwa abashaka gufata izina rye mu cyimbo cyo kubaka imishinga yo kumusebya ku mugaragaro. Yibukije ko abantu bamwe bagira ingeso yo kubaka izina binyuze mu guharabika abandi, bityo kumva ko kunyarukira kuri buri kintu bavuga atari ingenzi.
Mu butumwa bwe, Nepo nk’umwe mu bari imbere mu kurwanya abakomeje gutuka u Rwanda n’abayobozi barwo, yashimangiye ko ku bigarasha n’abanzi b’igihugu ntaho ahindukira, anavuga ko abatakambaho cyangwa basuzugura Perezida Paul Kagame na Repubulika batagomba guhabwa urwinyoni. Ati: “Ku bigarasha, abanzi b’u Rwanda, abatuka His Excellency Paul Kagame wacu, ukomeze ubakubite accordingly.”
Ubu butumwa bwe bwakiriwe n’abantu benshi nka kimwe mu bihamiriza ko hari abakomeje guharanira ko igihugu gihabwa agaciro, bakanasaba ko amategeko yubahirizwa.
















