Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yatangaje ko Minisiteri ayoboye yemeye kugirana ibiganiro n’umuhanzi Yampano, nyuma y’uko urubyiruko rwo mu Ntara, by’umwihariko urwo mu Karere ka Burera, rwagaragaje ko rwifuza ko uyu muhanzi yazajya kubataramira.
Dr. Utumatwishima yavuze ko yamenye icyifuzo cy’uru rubyiruko ubwo yasuraga bamwe mu bakiri bato bo mu Murenge wa Rugarama, aho bamusabye ko yateza imbere ubuhanzi, binyuze mu gutegura ibitaramo mu bice by’icyaro, cyane cyane ibitaramo by’abahanzi b’amazina azwi nka Yampano.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X (Twitter), Minisitiri yagize ati: “Ngo nubwo bafite akazi kenshi, urubyiruko rw’i Burera, cyane abo twasanze mu Rugarama, bifuza igitaramo. Nti se umuhanzi mushaka ninde? Bati dushaka Yampano akadususurutsa mu Kidaho.”
Ibi ni ubuhamya bugaragaza ko umuhanzi Yampano afite umubare munini w’abakunzi bari mu bice bitandukanye by’igihugu, batifuza ko ubuhanzi bwe bwagarukira gusa mu mijyi, ahubwo ko bwakwirakwizwa mu gihugu hose.
Minisitiri Dr. Utumatwishima yakomeje avuga ko iyi Minisiteri izakomeza gushyigikira ubuhanzi nk’urwego rwitezweho guteza imbere igihugu, bityo abahanzi nka Yampano bagomba guhabwa amahirwe yo gukorana n’uru rubyiruko mu buryo bwo kubahumuriza ndetse no gutuma bagira uruhare mu iterambere ry’ubuhanzi bwabo.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Burera rwagaragaje ibyishimo byinshi nyuma yo kumva ko iyi Minisiteri yiteguye gufasha kugera ku nzozi zabo.
Uwitwa Ufitinema Pascal, umwe mu baturage b’i Burera, yagize ati: “Iyo umuntu yicaye mu cyaro, ahora yumva ko abahanzi nka Yampano bari kure cyane. Ibi byaduhaye icyizere ko n’icyaro kigiye gukorwa mu buryo butandukanye kugira ngo tugere ku ndoto zacu.”
Ni igikorwa gishimangira imbaraga Minisiteri ishyira mu kubaka ubumwe hagati y’urubyiruko rwo mu mijyi no mu cyaro, ndetse no guteza imbere ubuhanzi nk’urwego rwunguka byinshi.