Mu nama ya kabiri y’abaminisitiri y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi n’Ihembe rya Afurika yabereye i Khartoum, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, Badr Abdelatty, yavuze ko igihugu cye gikeneye inkunga ikomeye mu guhangana n’imbogamizi zituruka ku bwinshi bw’impunzi n’abimukira.
Abdelatty yatangaje ko kuva mu 2016, nta bwato bw’abimukira bwongeye guhaguruka ku nkombe za Misiri, nyuma y’uko igihugu gifashe ingamba zikomeye mu gucunga urujya n’uruza rw’abantu. Ariko n’ubwo bimeze bityo, yavuze ko hakiri ibibazo bikomeye:
“Dukeneye inkunga yihutirwa kugira ngo tubashe kwakira abaturage, cyane cyane mu bijyanye na serivisi z’ibanze nk’ubuvuzi n’uburezi. Ikindi, dukeneye ishoramari rikomeye kugira ngo habeho itangwa ry’imirimo. Misiri icumbikiye impunzi zirenga miliyoni 10, bose bakeneye akazi.”
Yakomeje ashimangira ko nta bufasha buhagije, abimukira benshi bashobora kwishora mu rugendo rw’ubutayo, bashaka kugera i Burayi banyuze mu nzira zitemewe, cyane cyane mu nyanja ya Mediterane.
Mu gushaka ibisubizo birambye, Abdelatty yasabye ibihugu by’i Burayi gushora imari muri Misiri, haba mu ishoramari rusange ndetse no gushishikariza abikorera ku giti cyabo kuza gushora imari, mu rwego rwo kugabanya icyuho mu nkunga n’imirimo.
Iyi nama yagarutse kandi ku ngaruka zatewe n’ihagarikwa ry’inkunga yatangwaga n’Ikigo cy’Iterambere cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USAID), cyasize icyuho kinini mu nkunga z’ubutabazi mu bihugu bikurikirana inzira y’abimukira iva mu Ihembe rya Afurika igana i Burayi. Ibyo bihugu birimo Sudani, Sudani y’Epfo, Libiya, Tuniziya, Misiri, Etiyopiya, Somaliya n’ibindi.
Katja Keul, Umunyamabanga wa Leta mu Biro by’Ububanyi n’Amahanga by’Ubudage, yavuze ko:
“Twese tuzi ko USAID yari umuterankunga ukomeye. Ubudage ni umuterankunga wa kabiri, ariko ntabwo dushobora kuzuza icyuho cya USAID burundu. Nta gihugu nakimwe kibishoboye. Ariko tuzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo tugumane urwego rw’ubufasha.”
Misiri ikomeje kwakira impunzi zirenga miliyoni 9, cyane cyane zituruka muri Siriya, Yemeni na Sudani, bikaba bisaba ubufatanye bw’ibihugu mpuzamahanga mu guhangana n’ingaruka z’ibibazo by’abimukira.
